Ubutabera

Kamonyi: Yatsinze leta aho kumurangiriza urubanza iramusenyera-Muzehe Macumu

Photo

Inkuru Yanditswe na Jean de Dieu KALINIJABO

Umusaza MACUMU François utuye mu karere ka Kamonyi arashinja aka karere ndetse n’izindi nzego nkuru za leta y’u Rwanda, kumwambura umutungo we wa Miliyoni zisaga 61 binyuze mu kwanga kumurangiriza urubanza rwabaye itegeko mu myaka 11 ishize.

Uyu musaza avuga ko mu 2009 ari bwo yaburanye n’umwishywa we wavugaga ko aho yubatse atari iwe. Amaze kumutsinda mu bunzi, urw’ibanze rwa Gacurabwenge no mu rwisumbuye rwa Muhanga, umurenge wa Runda n’akarere ka Kamonyi banze kumurangiriza urubanza ngo bategereje ko ubwo butaka bwazitwa ubwa leta kugeza ubwo babigezeho mu mwaka ushize wa 2019. Ibyo ngo arabishingira ku kuba umurenge wa Runda warabanje no kumwambura ku ngufu bimwe mu byagombaga kumufasha mu rukiko ubwo yari mu rubanza.

Kuva icyo gihe mu mwaka wa 2009 hashize imyaka 11 yandikira abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ntibamurangirize urubanza, ikibazo yanagishyikirije akarere ka Kamonyi, intara y’amajyepfo, minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, iy’ubutabera, urwego rw’umuvunyi n’inteko ishinga amategeko ariko ngo izo nzego zose zikemera ko yarenganye nyamara ngo bikarangira zimusabye kwiyambaza itangazamakuru.

Ubwo leta yari mu bikorwa byo kwimura abatuye mu bishanga mu minsi ishize ngo uyu musaza MACUMU Francois yongeye gusaba umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga RAFIKI ari na we munyamanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda nanone yanga kumurangiriza urubanza, ikindi kimenyetso uyu musaza ucumbikiwe n’abaturanyi kuri ubu ashingiraho avuga ko yambuwe na leta ku mugaragaro nuko ubutaka bwe yambuwe bwahise buhabwa koperative.

Umwe mu bakurikiranye ikibazo cy’uyu musaza akaba n’umuturanyi we na we ntarya indimi mu kwemeza ko leta yambuye MACUMU Francois umutungo wa Miliyoni zisaga 61 binyuze mu kwanga kumurangiriza urubanza nkuko bigaragara mu igenagaciro ryakozwe mbere yuko imitungo ye yangizwa. We ngo yumva bidakwiye ko uyu musaza uri mu kigero cy’imyaka 70, yakwamburwa ibyo yakoreye ubuzima bwe bwose none akaba ashaje yangara.

Bwana RAFIKI uyobora umurenge wa Runda ntiyari ku biro ubwo twahageraga ngo tumubaze impamvu atashyize mu bikorwa imyanzuro y’inkiko na nyuma yo kuhava twamuhamagaye ntiyitaba telefoni ye igendanwa inshuro zirenga 5. Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Kamonyi TUYIZERE Thadée we yabwiye TV na Radio One ko uyu musaza akwiye gusubiza dosiye y’ikibazo cye ku karere ikongera gusuzumwa, gusa imvugo ye ntitanga icyizere ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inkiko imaze imyaka 11.

Kwirengagiza gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inkiko kugeza ubwo n’inzego zo hejuru za leta zohereza umuturage mu itangazamakuru nkuko MACUMU abitangaza birasa nkaho ari bishya kuko nubwo itangazamakuru rishobora gukorera abaturage ubuvugizi ku bibazo runaka ubusanzwe ridasimbura izo nzego zashyizweho ngo zikemure ibibazo by’abaturage kandi zinabateze imbere mu mibereho.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top