Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda rweretse itangazamakuru MUNYANEZA Silas ushinzwe ireme ry’uburezi muri IPRC-Karongi ukurikiranyweho ibyaha byo kwihesha icy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha impapuro mpimbano.
Uyu mugabo akurikiranyweho kuba yarahimbye kaminuza itabaho avuga ko ari nyirayo agamije kujya yigisha hifashishijwe iyakure (e-learning). Yatawe muri yombi nyuma yo gukangurira abanyeshuri bayigagamo kumwishyura hifashishijwe uburyo bwa Mobile Money kubera ibi bihe by’icyorezo cya COVID19.
Iyi kaminuza yari imaze kugira abanyeshuri 20 mu byiciro bitatu birimo icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelors), Icya gatatu (Masters) n’icyiciro cy’ikirenga (PhD).
Inkuru Irambuye kuri TV1..................
