Ubutabera

Kicukiro: Urubanza rw’abasirikare bashinjwa gusambanya abagore ku ngufu

Photo

Yanditswe na Paluku Rene Pedro

Kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Gicurasi 2020 ni bwo abasirikare 5, ari bo Pte Ndayishimiye Patrick, Pte Nishimwe Fidel, Pte Gatete François, Pte Twagirimana Philibert, n’umusivire w’umunyerondo Ntakaziraho Donath bagejejwe imbere y’urukiko rukuru rwa Gisirikare ruri i kanombe.

Aba bose uko ari batandatu barakekwaho ibyaha bitandatu birimo: Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gukubita no gukomeretsa ku bushake, kwinjira aho umuntu atuye mu buryo butemewe n’amategeko, kwiba no guta izamu no kudakurikiza amabwiriza y’izamu.

Ibi byaha ubushinjacyaha buvuga ko babikoreye mu mudugudu wa Kangondo ya II mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Tariki ya 2 Gicurasi ni bwo aba basirikare batawe muri yombi, ndetse batangira gukorwaho iperereza nyuma y’amakuru yari yatanzwe n’abaturage bo muri ako gace batakaga ko inzego zakagombya kubacungira umutekano zirenga zikabahohotera.

Mu rubanza rwabereye mu cyumba cya mbere cy’iburanisha mu rukiko rukuru rwa Gisirikare rwa Kanombe, abaregwa bahawe umwanya wo kwiregura niba ibyo bashinjwa babyemera, maze bahakana ibyaha byose bashinjwa.

Muri uru rubanza ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje hakusanywa ibimenyetso bibashinja ibyaha.

Umwunganizi mu mategeko w’abaregwa yasabye urukiko kurekura abo yunganira, kuko asanga ibimenyesho ubushinjacyaha bushingiraho bubasabira gufungwa by’agateganyo bidahagije ku buryo abo yunganira bafungwa.

Urukiko rwanzuye ko imyanzuro y’ubusabe bw’ubushinjacyaha buzatangazwa kuri uyu wa gatatu tariki 13 Gicurasi 2020 i saa munani z’amanywa.

Inkuru irambuye kuri TV1,.............



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top