Ubutabera

KIGALI: RIB yerekanye abarwanyi 57 bakekwaho guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Photo

Athanase MUNYARUGENDO.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwerekanye abarwanyi 57 bakekwaho kurema imitwe yitwara gisirikare no guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Aba barwanyi bakekwaho kugira uruhare mu bitero-shuma byagabwe mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2019 no muri uyu mwaka , biganjemo abo mu mitwe ya CNRD ,PDR-Ihumure ndetse na RRM yose ihurira mu mpuzamashyaka MRCD iyoborwa na Paul Rusesabagina bakaba bose bahuriye mu gisirikare cya FLN yahoze ivugirwa na Callixte Nsabimana wiyise Major Sankara kuri ubu uri gukurikiranwa n’ubutabera bw’uRwanda.

Mu beretswe itangazamakuru harimo n’abo mu mutwe wa RUD –Urunana uherutse kugaba igitero mu karere ka Musanze ukaba uri mu ihuriro ry’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda P5 riyobowe na Kayumba Nyamwasa.
Aba bose icyo bahuriraho ngo nuko bari bagambiriye gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda cyangwa se bakajya mu mishyikirano yo gusangira ubutegetsi.

Kuri ubu nyuma yo gufatwa n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC baricuza igihe batakarije mu mitwe ya gisirikare, bagaheraho bagira inama bagenzi babo basigaye mu mashyamba gutaha mu rwababyaye ,bakaba babishingira ku mubare muke w’abasigaye mu mashyamba utahangara u Rwanda nkuko bigarukwaho na Col.Iyamuremye Emmanuel, ku rugamba witwaga Col. Engambe Eyamusimba.

Bahorera Dominique, Umuvugizi w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda avuga ko aba bose bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye bajyanwa I Mutobo mu kigo kinyuramo abahoze ari abasirikare cyangwa inyeshyamba mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe, Bahorera avuga ko bamwe bagiye kujya mu nzira z’ubutabera kugira ngo babazwe ibyo bakurikiranweho.

Bahorera ashingiye ku rubyiruko rushukwa n’iyi mitwe rwizezwa ibitangaza, ararugira inama yo kwirinda abaruyobya ahubwo akarusaba kubaka urwababyaye.

Abafashwe barimo Abagenererari batanu ,Abakoloneri 3 aba Lt. babiri abandi bakaba bafite kuva ku ipeti rya Kapiteni gusubiza hasi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top