Ubutabera

Musanze: Arashinja umuhesha w’inkiko kumutereza cyamunara bikiri mu rukiko

Photo

Umuturage witwa NTIRUGIRIMBABAZI Jean Pierre wo mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze arataka akarengane avuga ko yakorewe n’umuhesha w’inkiko w’umwuga wamutereje cyamunara umutungo nyamara imanza yaburanaga zikiri mu nkiko.

Intandaro y’iki kibazo ngo yabaye amafaranga ibihumbi 130 uyu NTIRUGIRIMBABAZI Jean Pierre yagujije mu itsinda ryitwa “ABUNZE UBUMWE” ribarizwa mu kagari ka Bikara mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze, basezeranye ko agomba kwishyura ibihumbi 300 mu gihe cy’umwaka umwe ubundi akabagwatiriza icyangombwa cy’ubutaka.

Ibibazo ngo byatangiye kuvuka ubwo igihe cyo kwishyura yahawe cyashiraga ataramara kwishyura umwenda wose kuko ngo yari amaze kwishyuramo ibihumbi 215 Frw asigaje ibihumbi 85Frw nk’uko uwitwa NKUNDAKOZERA Jean Bosco, umwe mu bari bagize inteko yasuzumye icyo kibazo ku ikubitiro ubwo cyagezwaga ku mudugudu yabibwiye TV na Radio one ko icyatumye batabasha kubumvikanisha ari uko NTIRUGIRIMBABAZI yemeraga kubishyura amafaranga yari abasigayemo gusa, abandi bakifuza ko hajyaho n’inyungu z’ubukererwe.

Nubwo iki kibazo ngo cyatangiriye mu nzego z’ibanze gishingiye ku mwenda wananiwe kwishyurwa ngo cyaje kugera mu nkiko cyahinduye isura, aho abagize rya tsinda bitoyemo umwe akagenda avuga ko wa murima ahubwo yawuguze ndetse bakanahimba inyandiko y’ubugure, iyi ari nayo urukiko rw’ibanze rwa Busogo rwashingiyeho kuwa 13 Mutarama 2017 rutegeka ko NTIRUGIRIMBABAZI atsinzwe, agasabwa kuzibukira wa murima ndetse akanishyura ibihumbi 300 by’indishyi uwavugaga ko bawuguze.

Mu kutanyurwa n’iyi myanzuro NTIRUGIRIMBABAZI yarajuriye asaba ko hasuzumwa iyo nyandiko y’ubugure we atemera, biba ngombwa ko hitabazwa Laboratwari y’igihugu ishinzwe gusuzuma ibimenyetso “Kigali Forensic Laboratory” maze igaragaza ko umukono uri kuri iyo nyandiko y’ubugure mu izina ry’uwagurishije udahuye n’uwa nyir’ubwite w’umwimerere, bityo kuwa 27 Nzeri 2018 urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwanzura ko uwayikoresheje agaragaza ko yaguze umurima, n’abayigaragaraho nk’abagabo bamufashije kuyikora bose bahamwa n’icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.

Icyakora aba nabo ntibanyuzwe n’uyu mwanzuro bajuririra urukiko rukuru mu rugereko rwa Musanze, kuwa 27 z’ukwa 6 2019 rutesha agaciro ibyakozwe n’urwisumbuye byose ruvuga ko kuba hari raporo y’abahanga yagaragaje ku iyo nyandiko y’ubugure ari impimbano bidahagije mu gukuraho urujijo rwose kuri yo, bityo abari bayihaniwe bagirwa abere, binasubiza agaciro ibyari byaranzuwe mbere n’urukiko rw’ibanze rwa Busogo.

Nyamara aha naho NTIRUGIRIMBABAZI abifashijwemo n’umwunganizi we mu mategeko yongera kwiyambaza urw’ubujurire asaba ko uru rubanza rwasubirwamo ku mpamvu z’akarengane, mu gihe ibi bitari byakabaye ngo atungurwa no kubona umuhesha w’inkiko aje kumutereza cyamunara amufatiranye muri gahunda ya Guma mu rugo.

Me NKURIKIYUMUKIZA Eulade, umuhesha w’inkiko w’umwuga warangije uru rubanza yabwiye TV na Radio One ko yabikoze abizi neza ko uru rubanza rwajuririwe, ndetse ngo n’abayobozi b’urugaga rw’abahesha abarizwamo bamuhamagaye bamubaza iby’iki kibazo arabasobanurira barabyumva kuko ngo bikurikije amategeko hatitawe ku nkurikizi zabyo.

Uyu mwenda watangiye ari ibihumbi 130, wagombaga kwishyurirwa inyungu z’ibihumbi 170 mu mwaka umwe ni wo wabyariye NTIRUGIRIMBABAZI guterezwa cyamunara yishyuzwa hafi miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, aherekeza umurima yari yaragwatirije wagiye mbere, n’aho yari atuye hakaba hamaze gutezwa cyamunara mu buryo we avuga ko harimo akarengane kuko ikibazo cye kikiri mu nkiko.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top