Ubutabera

Musanze: Umugabo yinjiye mu nzu agiye kwiba asohoka yabaye umugore.

Photo

yanditswe na HIRWA Benjamin

Ibi byabereye mu mudugudu wa Bukane mu kagari ka Cyabagarura umurenge wa Musanze mu karere ka Musanze, aho mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 yafatanywe Televiziyo n’ibindi bikoresho bibangikanywa na yo.

INGABIRE Godelive, umutwarasibo mu mudugudu wa Bukane, ari nawe wafashe uwo mujura, yabwiye TV/Radio1 ko yatewe amakenga no kubona umugore wikoreye Televiziyo mu mufuka wa sima afite mu ntoki n’akandi gafuka karimo radio, decoderi n’ibindi.

Nyuma yo kubona uwo muntu wambaye nk’abagore nyamara akumva ijwi ari iry’umugabo, ngo yahise yiyambaza umutekano baramufata, ahera ko abemerera ko yabyibye mu gihe yari yabanje kubeshya ko arimo kwimuka.

Uwo musore ngo yababwiye ko yahisemo kwiyambika imyenda y’abagore mu rwego rwo kuyobya uburari kuko yumvaga ari bwo buryo bwo gutuma abo bahura batamukeka.

TWAHIRWA Bernard uyobora umudugu wa Bukane avuga ko uwo musore badasanzwe bamuzi muri uwo mudugu kandi ngo akaba nta n’ibyangombwa yari afite, ahubwo ngo bakaba bamusanganye indangamuntu itari iye.

Uwibwe ibyo bikoresho witwa TWARAYISENZE Diogene yabwiye TV/Radio1 ko iyo myenda y’abagore uwo musore yari yambaye na yo yayibye aho mu rugo, ndetse ngo akaba yanabanje kubakingirana mu byumba byose no mu nzu zo hanze.

Kugeza ubu uwo musore akaba yamaze gushyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha, kuri station ya Cyuve kugira ngo ubugenzacyaha bukomeze akazi kabwo mbere yuko dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.

Inkuru Irambuye kuri TV1...........



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top