Ubutabera

Nyanza: "Ihohotera mu ngo si ikiza nk’inzige..." Minisitiri Busingye

Photo

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye arasaba ko gukomeza guceceka ihohotera rikorerwa mu ngo byacika burundu,kuko rikorwa n’abantu babizi kandi babitekerejeho.

Minisitiri yabigarutseho mu kiganiro n’abavuga rikumvikana mu nzego zitandukanye bo mu karere ka Nyanza ,mu nama bahurijwemo n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB hagamijwe gusobanukirwa ibyaha no kubirinda harwanywa ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana.

Mu ijambo rye Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yavuze ko iri hohotera rikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu ririmo gukubita,gukomeretsa kwicana mu bashakanye, gusambanya abana b’abakobwa ko atari ikiza kiza kigwirira abantu,ahubwo ko ababikora baba babitekereje.

Aha yavuze ko igikorwa cyo guhohotera gitandukanye n’inzige,umwuzure,izuba ry’igikatu n’ibindi biza,bityo ko byoroshye guhagurukira abahohotera abandi bakagaragazwa bakabihanirwa.

Busingye yavuze ko kimwe mu byo abantu bakwiye kwirinda ari uguceceka ibi bikorwa by’ihohotera ,kuko ari byo biritiza umurindi mu gihe urikora atagaragajwe ngo ahanwe.

Yasabye abayobozi batandukanye mu nzego zose z’akarere ka Nyanza guhagurukira abakora umuco mubi w’ihohotera kubabwira kuwureka,no guhora babibutsa ko nibatabireka gereza zibategereje.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top