Iburanisha ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Mutarama 2020 ryatangiye ubushinjacyaha busubirana ijambo aho bwari bwagejeje ubushize, Bwatangiye bugaragaza ko ibyaha Callixte Nsabimana "SANKARA" akurikiranyweho hari ibyo yakoze ubwe,n’ibyaha yagizemo uruhare bigakorwa n’abarwanyi bagizwe n’umutwe yari abereye umuvugizi.
Aho yabajijwe hose ngo yarabyemeye ahera ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo ngo yemeye 16,nyuma aza no kwemera ikindi byose hamwe biba 17.
Mu nyandiko-mvugo mu bugenzacyaha abazwa,yabanje kubazwa muri rusange nyuma abazwa no kuri buri cyaha,ngo buri cyaha yaracyemeye,avuga n’abo bafatanyije harimo abayobozi ba MRCD na FLN ,agaragaza uruhare rw’abasirikare b’abarwanyi by’umwihariko umuyobozi wabo n’abandi basirikare.Uruhare rwa MRCD harimo n’umuyobozi wayo Paul Rusesabagina ndetse ko ibyo byose yabisabiye imbabazi.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko kuba yemera ibi byose ari impamvu ituma atsindwa. Iri buranisha na nubu rigikomeje ,ubushinjacyaha butangiriye ku gutanga ibimenyetso by’ibyaha 17 Sankara aregwa,urubanza rurakomeje.......................
