Ubutabera

Ruhango: Abasore 3 barakekwaho gucuruza inyama z’ imbwa mu kabari.

Photo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Kanama 2020 ,abasore batatu bafatiwe mu gasanteri k’ ubucuruzi gaherereye mu murenge wa Ruhango bikekwa ko bari kugurisha inyama z’ imbwa bari baraye babaze.

Abaturage baganiriye na TV1 na Radio One bavuze ko iyo bataza kubona uruhu n’ umutwe by’ iyi mbwa batari gupfa kumenya ko ari yo kuko ngo ntaho yari itaniye n’ ihene.

Aba basore bavuga ko bari bamaze kurya akaboko ndetse n’ ijosi by’ iyi mbwa bavuga ko batari bagamije kugurisha izi nyama ko ahubwo ari bo ubwabo bari kuzirya. Bavuga ko impamvu yabateye kurya iyi mbwa ari uko bayiguze bagamije kuyorora ariko iza kurya umwe muri bo basanga batayihanganira, ni ko gufata umwanzuro wo kuyibaga.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko ibyo aba basore bavuga by’ uko ari bo ubwabo bari kurya iyi mbwa ari ibinyoma kuko ngo si ubwa bumvise amakuru y’ uko bagurisha inyama z’ imbwa bazita iz’ ihene.

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Ruhango buvuga ko aba basore bashyikirijwe inzego z’ umutekano kugira ngo bagire ibyo babazwa. Ubusanzwe aka gasanteri k’ ubucuruzi aba basore bafatiwemo bafite inyama z’ imbwa, burusheti yaho bivugwa ko ari iy’ ihene ishobora kugura amafaranga 250 y’ u Rwanda. Iki giciro kiri hasi bamwe bagishingiraho bemeza ko bashobora kuba barya inyama z’ imbwa nubwo nta bimenyetso bifatika bibigaragaza.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top