Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rweretse itangazamakuru abantu 24 biganjemo urubyiruko bakurikiranyweho icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi ndetse n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana,aba bakaba barafatiwe mu mirenge ya Nyakarenzo na Nkungu yo mu karere ka Rusizi
Aba bantu uko ari 24 bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye ndetse bemereye itangazamakuru ko bagiye bambura abantu bifashishije telefoni nkuko babigarukaho.
Abafashwe biganjemo urubyiruko dore ko bari hagati y’imyaka 17 na 40 . Bavuga ko kwambura abantu batabiterwa n’ubukene, ahubwo akenshi biterwa nuko baba babonye abandi hari ibyo bagezeho nabo bakifuza kubigeraho bitabavunnye bityo bagahitamo kuyoboka iyo nzira.
Umuvugizi w’umusigire wa RIB Dr Murangira Thierry avuga ko aba bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi ndetse n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana,uyu kandi akagira inama abaturage kuba amaso kuko muri iki gihe cy’ikoranabuhanga abatekamutwe babaye benshi.
Itsinda ry’abameni ndetse n’abandi bambura abantu bakoresheje telefoni ngendanwa rimaze kuba ikimenyabose muri aka karere,aba bakaba biganje cyane mu mirenge y’icyaro bakaba baniganjemo abakora serivisi zo gutanga amafaranga ( Agents) na SIMCARD bakoresha bazigura mu bigo by’itumanaho bikorera mu Rwanda.
Nubwo bakunze gufatwa ariko nta munsi w’ubusa hatumvikana umuturage utaka ko bamwambuye,RIB ivuga ko abatuye muri iyi mirenge nibatagira icyo bakora mu guhangana n’aba bameni hari igihe kizagera buri muturage uhatuye akareberwa mu ndorerwamo y’ubwambuzi.
