Ubutabera

Rusizi: Umugabo yafatiwe mu cyuho ari gutaburura imva

Photo

Mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi, umugabo witwa Mushinzimana Jean Baptiste uri mu kigero cy’imyaka 27 yafatiwe mu cyuho ari gutaburura imva iherutse gushyingurwamo umuntu . Uyu wafashwe yabwiye TV na Radio One ko yari agiye gukuraho imbaho ngo azishyire uwari uzimutumye ngo nyuma amugurire icyayi.

Uyu mugabo yafatiwe mu irimbi rya Karushaririza riherereye munsi y’umurenge wa Gihundwe ahazwi nko ku "Gaturika" . Uyu mugabo yavuze ko atari ubwa mbere yari agiye kuri iyo mva ngo kuko kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Ukwakira 2020 yagiyeyo atwara umucanga wasagutse ubwo bubakaga iyo mva nyuma asubirayo kuri uyu wa kabiri ari na bwo yafatirwaga mu cyuho amaze gukuraho imbaho arimo kuyicukura agira ngo ayisenye akuremo n’ibyuma biyigize. Kubera uburakari bw’abaturage bafashe icyo gikorwa nk’ubushinyaguzi bugambiriwe, inzego z’ibanze zidfatainyije n’inzego z’umutekano zabanje kumuhungishiriza mu rugo rw’umukuru w’umudugudu mbere yo kumushyikiriza urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB.

Imva uyu mugabo yari ari gutaburura ishyinguyemo umusore uherutse gupfa arohamye mu kiyaga cya kivu.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuga ko atari ubwa mbere muri ako gace humvikanye umuntu wacukuye imva ngo nubundi muri iryo rimbi mu minsi ishize, hari undi muntu wigeze gutabururwa maze batwara isanduku n’ibikoresho byari byubakishije imva biba ngombwa ko bene nyakwigendera basubira mu irimbi kumushyingura bundi bushya.

Mu mategeko nshinjabyaha mu ngingo yayo y’ 184 ivuga ko umuntu wese usenya,uhirika,umanyura cyangwa wonona imva,ibimenyetso by’urwibutso mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa ukorera ku mva cyangwa ku irimbi ibikorwa bihatesha agaciro,aba akoze icyaha iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni eshatu ariko atarenze Miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top