Ubutabera

RWAMAGANA: RIB yafashe umusore ukekwaho kwiyitirira kuba umukozi wa TV1

Photo

Inkuru yanditswe na Daniel DUSHIMUMUREMYI

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musha w’akarere ka Rwamagana Muhoza Theogene avuga ko umusore witwa NIZEYIMANA Peter wo mu karere ka Gasabo yamushyikirije urwego rw’ubugenzacyaha RIB ku cyicaro cyarwo kiri mu murenge wa Musha Tariki ya 22 Ukwakira 2020 ubwo uyu musore yajyaga kumwaka amakuru y’abakozi bubaka ibyumba by’amashuri ngo batinze guhembwa ariko akumva ibiganiro bye bitandukanye n’iby’abanyamakuru b’umwuga akamugiraho amakenga.

Uyu muyobozi ngo yahise yitabaza ubuyobozi bwa TV1 kugira ngo amenye neza niba uwo NIZEYIMANA Peter ari umunyamakuru waho koko dore ko yari anafite n’ikarita ijya gusa n’iy’abanyamakuru ba TV1 gusa ubuyobozi bwa TV1 bumusubiza ko butamuzi.

Uyu Nizeyimana Peter ushinjwa kwiyitirira TV1 we arabihakana akavuga ko ari kubeshyerwa ngo agambaniwe n’umusore avuga ko bahoze babana mu murenge wa Kimihurura y’akarere ka Gasabo witwa MANIRAFASHA Vincent Nyuma ngo akaza kwimukira i Musha ajyanye n’ibyangombwa by’uyu Nizeyimana birimo n’indangamuntu. Uyu musore avuga ko ubwo yajyaga i Musha kureba indangamuntu ye ari bwo Vincent yamuhaye igikapu kirimo icyuma gifata amashusho (Camera) n’iyo karita basanisha n’iya tv1, akavuga ko atari azi ko binarimo ariko nyuma agatungurwa nuko umuyobozi w’uyu murenge yamufashe akamushikiriza RIB.

Umuyobozi w’umurenge avuga ko uyu NIZEYIMANA Peter hari n’ibiganiro babanje kugirana kuri Telefone byose agasaba ubugenzacyaha kubigenzurana ubushishozi.

Ni mu gihe umuvugizi w’umusigire wa RIB Dr. MURANGIRA Thierry we avuga ko ibimenyetso by’ibanze bafite bigaragaza ko uyu Nizeyimana Peter kuva muri 2018 yiyitiriraga gukorera TV One nkuko ikarita yafatanwe ibihamya bityo akaba akurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira umurimo adakora ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.

Mu gihe ubugenzacyaha burimo gukora dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha, uyu Peter NIZEYIMANA afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Musha iri mu karere ka Rwamagana.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top