Ubutabera

RWANDA: Ikigo gipima uturemangingo twa ADN hari abagishinja kubogamira ku nyungu za bamwe

Photo

Minisiteri y’ubutabera iravuga ko izaharanira ko ikigo gipima ibizamini binifashishwa mu butabera Rwanda Forensic Laboratory kigira ukwigenga no gukora kinyamwuga,Ni mu gihe hari abantu bagishinja gukoreshwa mu nyungu z’abatanze ruswa bityo ibisubizo bya bimwe mu bizamini cyapimye bigatangazwa binyuranye n’ukuri.

Hari abavugira mu matamatama ko ikigo cyagakwiriye kwizerwa bikomeye bitewe n’akamaro k’ibisubizo by’ibizamini gitanga binakoreshwa mu butabera ,ngo bishobora kuba bitangwa mu nyungu bwite z’abagikoresha ,muri ibi bizamini bipimwa na cyo, hari icyo bita ADN ibirebana no gupima uturemangingo hagamijwe mbere na mbere kumenya isano iri hagati y’abantu .

Umuryango Transparency International Rwanda wo ntiwariye iminwa mu kuvuga kuri iki kibazo ugendeye ku makuru wahawe n’abaturage mu ngero zirenze rumwe. INGABIRE Marie Immaculée uyobora uyu muryango yavuze uburyo umucamanza yageze aho akemeza umuntu ko ari se w’umwana ashingiye ku bimenyetso simusiga yari afite nyamara Rwanda Forensic Laboratory yari yabihakanye, bityo agashimangira ko urwo ari urugero rufatika rwerekana ko uyu muturage ashobora kuba yari yakoresheje iki kigo ngo kimukureho ibyo akekwaho kimuhe igisubizo yifuza cyo kwihakana umwana.

Ubushinjacyaha bwo busaba ko utanyuzwe n’ibyo ahawe na Rwanda Forensic Laboratory ibizamini byakoherezwa hanze kuko hari ikigo mu budage bakorana ,ngo hari ingero nyinshi z’abatarishimiye ibyo basubijwe n’icy’u Rwanda maze byoherezwa hanze ariko ngo ibisubizo byaje bihura n’ibyari byatanzwe, icyakora igikwiriye kwibazwaho no gusuzumanwa ubushishozi ngo ni ikizamini kijya gupimirwa hanze(Sample) niba kiba ari cyo koko cyane ko bishoboka ko n’iyo "sample" hashobora kuba hafatwa iy’undi nkuko HAVUGIYAREMYE Aimable umushinjacyaha mukuru abivuga.

Ni ikibazo Minisiteri y’ubutabera ivuga ko igomba gukurikirana mu maguru mashya kugira ngo ibungabunge icyizere abantu bagirira iki kigo ngo kuko ibikekwa bibaye ari ukuri ngo byaba bibabaje bikomeye. Ku bwa Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnson Busingye ati” bibaye ari ukuri byaba ari nko kujya kwivuza maralia bakakubwira ko urwaye ibicurane nyuma marariya ikakwica,” ati” iyo "laboratoire" ubundi iba igomba guhita ifunga imiryango” ,ibi rero ngo bigomba gusuzumwa .



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top