Ubutabera

RWANDA: Kizito Mihigo yari agiye kwifatanya n’inyeshyamba-RIB

Photo

Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Gashyantare 2020 ni bwo TV1 yabagejejeho inkuru yuko umuhanzi Kizito Mihigo ari mu maboko y’inzego z’umutekano akaba yafashwe agiye gutorokera I Burundi nkuko byemezwaga n’abamubonye afatwa n’ingabo z’u Rwanda zikorera mu karere ka Nyaruguru.

Umwe mu baturage utatangajwe amazina ye yatangarije TV1 ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane uyu muhanzi Kizito Mihigo yafatiwe mu kagari ka Remera Umurenge wa Ruheru ho mu karere ka Nyaruguru hafi neza n’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko dore ko ubusanzwe ako gace nta mupaka wemewe n’amategeko uhaba.

Uyu mutangabuhamya avuga ko Kizito yafatanywe n’abandi bagabo babiri bari kumwe,ubwo bafatwaga ngo bakaba bashatse no gutanga amafaranga ariko abaturage bakabyanga bagahamagara inzego zishinzwe umutekano muri ako gace ari na zo zahise zibafata.

Inshuro zose TV1 yagerageje kuvugisha urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda ,rwahakanye aya makuru ruvuga ko na rwo rurimo kubyumva gutyo kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu ubwo rwasohoraga itangazo rivuga ko rwamaze gushyikirizwa Kizito Mihigo.

Iri tangazo urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda rwasohoye kuri uyu wa gatanu rivuga ko Kizito Mihigo akekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa. Iperereza ryatangiye kuri ibi byaha akekwaho kugira ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Tariki ya 27 Gashyantare 2015 ni bwo Kizito Mihigo yakatiwe gufungwa imyaka 10 ahamijwe n’urukiko rukuru ibyaha bibiri ari byo kugirira nabi ubutegetsi harimo n’umukuru w’igihugu n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi. Yaje gufungurwa tariki ya 15 Nzeri 2018 ku mbabazi yahawe na perezida wa Repubulika , afungurirwa rimwe na Ingabire Umuhoza Victoire n’abandi bagororwa 2140 nkuko byari byemerejwe mu nama y’abaminisitiri yabaye tariki ya 14 Nzeri 2018.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top