Ubutabera

Rwanda: Kwereka itangazamakuru ukekwaho icyaha ni ugushyira igitutu ku butabera-Umunyamategeko

Photo

Ni kenshi urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rutumira itangazamakuru rukabereka abantu runaka baba bakekwaho gukora ibyaha,hari abahabwa umwanya bakavugana na ryo ariko hari n’abatemererwa kurivugisha gusa hari abahabwa uyu mwanya bakagaragaza ko bisanze mu maboko y’ubugenzacyaha batazi icyo bazira hakaba n’icyiciro cy’abahita bemera ibyaha uwo mwanya, nubwo guhakana icyaha bitagira umwere ugikekwaho aba baherutse kwerekwa itangazamakuru mu karere ka Rusizi harimo abumvikanye babihakana.

Abanyamategeko bo babibona mu bundi buryo , urugero ni Umunyamategeko usanzwe wunganira abandi mu nkiko (Avocat) we avuga ko nta tegeko rihari ribuza RIB kwereka itangazamakuru abo iba yataye muri yombi kimwe n’uko nta n’irihari riha uburenganzira uru rwego bwo kwereka itangazamakuru ukekwaho ibyaha,gusa kuri we ngo asanga ibi ari ugushyira igitutu ku butabera aho bishobora gutuma icyemezo cy’umucamanza gishingira ku byo ubugenzacyaha bwanyujije mu bitangazamakuru.

Uretse kuba uweretswe itanganzamakuru hari uburenganzira aba yambuwe burimo no kuba mu gihe urukiko rutaramuhamya ibyaha aba akiri umwere ngo bishobora kugira ingaruka ku muryango we harimo no guhabwa akato muri rubanda nkuko bishimangirwa na Me Ndikumana.

Ku ruhandwe rw’urwego rw’ubugenzacyaha,Binyuze ku muvugizi w’umusigire w’uru rwego Dr Murangira Thierry avuga ko kweraka itangazamakuru ukekwaho icyaha haba hagamije kwereka rubanda ko hari ibyaha runaka bikorwa bityo akemeza ko atari ngombwa ko babanza gusaba uburenganzira ugiye kwerekwa itangazamakuru cyangwa rubanda dore ko nta n’itegeko rihari ribuza RIB kwerekana ukekwaho icyaha.

Urwego rw’ubugenzacyaha usanga ruhabwa umwanya rukavuga ibyaha rukurikiranyeho umuntu runaka gusa ugasanga(rimwe na rimwe) hari aho ukekwaho icyaha adahabwa umwanya ngo yisobanure ndetse n’urwego rw’ubugenzacyaha ntirusobanure byimbitse uburyo icyaha cyakozwemo hisunzwe ko bikiri mu Iperereza. Ikindi kandi rya tangazamakuru ryahamagawe wa muntu agifatwa ntiryongere guhamagarwa ngo ribwirwe ibyavuye mu iperereza dore ko n’ubusanzwe riba ryakozwe mu ibanga.

Ibi biri mu bituma hari abaturage bahora barebera mu ndorerwamo y’umunyabyaha wa muntu wagaragaye mu itangazamakuru ritagaragaje niba yarabaye umwere mu rukiko doreko abantu bose bataba bafite ubushobozi bwo gusesengura no guha inyito iboneye ukekwaho icyaha ndetse n’uwagihamijwe.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top