Ubuzima

Amajyepfo: Hari ababona uturutse i Kigali bakamwikangamo COVID-19

Photo

Yanditswe na Callixte NDAGIJIMANA

Bamwe mu batuye mu bice binyuranye by’ iyi ntara baravuga ko iyo babonye umuntu uturutse mu mujyi wa Kigali bahita bamubonamo icyorezo cya COVID-19 ku buryo ngo hari abakizwa n’ amaguru.

Ibi babishingira ku kuba imibare myinshi y’ abanduye iki cyorezo mu Rwanda baragaragaye muri uyu mujyi. Abatangaje ibi ahanini batuye mu murenge wa Nyamabuye, mu karere ka Muhanga kugeza ubu bivugwa ko kataragaragaramo umurwayi n’ umwe w’ iki cyorezo.

Umwe aragira ati:" Njyewe mubonye nanakwiruka. Mba nzi ko nta kindi atuzaniye uretse Corona gusa." Ku rundi ruhande ariko hari abavuga ko nubwo na bo bamubonye bamugendera kure bahita bahamagara ubuyobozi bukaza kumujyana agapimwa. Uku gutanga amakuru ku muntu babona ari mushya mu gace kabo, ni na byo ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze zisaba aba baturage.

Gakwerere Eraste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Nyamabuye avuga ko mu gihe umuntu uturutse aho ari ho hose yatanzweho amakuru agasuzumwa atagakwiriye kwishishwa dore ko ngo aba afite icyangombwa kibigaragaza. Guhunga cyangwa kudatangira amakuru ku gihe y’ ukekwaho ubwandu bwa COVID-19 bishobora gutuma ikwira vuba kuko mu gihe yaba ayifite yamenyekana amaze kuyanduza benshi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top