Ubuzima

Bugesera: Babangamiwe n’inkoni bakubitwa iyo basohotse mu ngo

Photo

Yanditswe na Jean de Dieu KALINIJABO

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Kibungo mu murenge wa Ntarama, baravuga ko babangamiwe no guhora bakubitwa n’abanyerondo b’umwuga ku bufatanye n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze bitwaje gahunda yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi. Ngo ubahaye ruswa ntibamukubita.

Ubuyobozi bw’akagari buvuga ko abaturage baba bari guhwiturwa, gusa umurenge wa Nyamata wo ukemeza ko ugiye gukurikirana iki kibazo mu buryo bwihuse..................

Umubyeyi w’abana 3 utuye mu mudugudu wa Kagoma II mu kagari ka Kibungo mu murenge wa Ntarama ya Bugesera yeretse umunyamakuru amatako ye ndetse akazamura ashaka no kumwereka ibindi bice by’umubiri avuga ko byaboze bitewe n’inkoni yakubiswe n’abanyerondo b’umwuga ku bufatanye n’umuyobozi w’umudugudu nyuma yuko bamutangiriye mu nzira agiye kugura ikibiriti ngo atekere abana be. Ni ikibazo ahuriyeho n’abandi baturage benshi bo muri aka kagari.

Aba bose bavuga ko bari gukubitwa ku mabwiriza yatanzwe n’ubuyobozi bw’akagari ka Kibungo bigashyirwa mu bikorwa n’abanyerondo bakuriwe n’uwitwa NTAWIHEBA Jacques n’umukuru w’umudugudu witwa UWAMUNGU Germaine. Barasaba ko kuyobozwa inkoni byahagarara, abagizweho ingaruka n’izi nkoni bakavuzwa ndetse urwego rushinzwe iperereza rukamanuka rukabegera kuko bamwe batakibasha kuva mu rugo kubera ubumuga.

Umukuru w’umudugudu wa Kagoma II Madame UWAMUNGU Germaine umunyamakuru yagerageje kumwegera ngo amubaze icyo abivugaho ntiyamwemerera. Gusa umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho y’abaturage NIYONAGIRA Jean Paul mu kagari ka Kibungo ari nawe uri kukayobora muri iki gihe avuga ko abaturage badakubitwa ahubwo bahwiturwa.

Umuyobozi w’umurenge wa Ntarama Madame UWAMUGIRA Martha we avuga ko nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma umuturage akubitwa akemeza ko nibigaragara ko hari uruhare abashyirwa mu majwi babigizemo nta kabuza bazabihanirwa.

Ingingo y’121 y’itegeko rihana ibyaha mu Rwanda, iteganya ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha Ku buryo iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 000 FRW ariko atarenze 1 000 000 Frw.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top