Benshi mu batuye mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera baravuga ko bahangayikishijwe n’indwara ya Tirikomonasi baterwa no kunywa no kwiyuhagira amazi y’ikiyaga kuko nta mazi meza bagira. Aba baturage bo mu murenge wa Rweru, bavuga ko kuva babaho batigeze amazi meza muri aka gace, gusa ngo bigeze kubakirwa amavomero ariko ntiyageramo amazi bityo bigatuma bavoma amazi y’ikiyaga bakayakoresha mu bikorwa byose ndetse akaba ari nayo banywa.
Ibi ngo byatumye aba baturage bibasirwa n’indwara ya Tirikomonasi (Trichomonas) idakira, bitewe nuko nugerageje kuyivuza, yongera nubundi agakoresha aya mazi y’ikiyaga, bigatuma imiti anyoye ntacyo imumarira.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rweru buvuga ko hari icyizere cyuko bazabona amazi meza, nyuma yuko uruganda rwa Kanyonyomba rwuzuye. NGOMBWA KAGORORA Leandre, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rweru avuga ko hari ikigega kiri kubakwa mu murenge wa Mayange kizafasha mu kugeza amazi mu murenge wa Rweu.
Ikibazo cy’ibice by’igihugu bidafite amazi meza si umwihariko w’aha Rweru gusa kuko hirya no hino mu Rwanda, abaturage badasiba kukigaragaza. Leta y’u Rwanda yizeza abaturage ko mu 2024, bazaba bafite amazi meza ku kigero cy’100%.
