Ubuzima

Gatsibo: Ibitaro bya Ngarama bitakaza miliyoni 40 buri mwaka-Dr Rugamba

Photo

Ibitaro bya Ngarama mu karere ka Gatsibo biravuga ko bibangamiwe n’umubare munini w’abarwayi baza kuhivuriza badafite ubwisungane mu kwivuza kandi badashoboye no kwiyishyurira ,Ibi ngo bigatuma bitakaza amafaranga agera kuri miliyoni 40 ku mwaka mu kwita kuri abo barwayi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo buvuga ko bukomeje ubukangurambaga ngo abaturage bose babashe kwishyura ubwisungane mu kwivuza. Umwe mu barwarije mu Bitaro bya Ngarama mu karere ka Gatsibo waganiriye na TV na Radio One,nta bwisungane mu kwivuza afite ndetse ngo nta n’ubushobozi afite ngo yiyishyurire 100% aratakamba ikibazo afite akagishingira ku cyiciro cy’ubudehe avuga ko yashyizwemo kandi atishoboye.

Iki kibazo cyo kugana ibi bitaro abantu batari mu bwisungane mu kwivuza batanafite ubundi bwishingizi ndetse batanafite ubushobozi bwo kwiyishyurira ngo kibangamiye bikomeye ibi bitaro bya Ngarama ,amafaranga agera kuri Miliyoni 40 ku mwaka ngo ibi bitaro biyahomba mu kwita ku barwayi bagana ibyo bitaro bameze batyo ,nubwo akarere kagerageza gufasha ibi bitaro mu bibazo bisa bityo ngo kiracyari ikibazo nkuko Dr. RUGAMBA Jean Baptiste uyobora ibi bitaro abivuga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo buvuga ko ijanisha rya 82% by’abatuye muri aka karere bafite ubwisungane mu kwivuza ,ariko ngo ubukangurambaga burakomeje kugira ngo bose babashe kugira ubwisungane mu kwivuza, gusa ngo hari ubundi buryo bushobora gutekerezwaho ku bufatanye bw’akarere n’ibitaro mu guhangana n’iki kibazo ariko igishyizwe imbere kurusha ibindi ngo ni ubukangurambaga nkuko GASANA Richard uyobora aka karere ka Gatsibo yabidutangarije.

Ibitaro ,ibigo nderabuzima na Farumasi (Pharmacie) z’uturere ntibisiba kwishyuza amafaranga aba yarakoreshejwe mu buryo busa n’ubu ,icyakora minisiteri y’imari n’igenamigambi iherutse gutangaza ko muri ibi birarane ibya mbere ya 2015 Mitiweri(Mutuelle de Sante) itarahabwa RSSB ngo byose byishyuwe nubwo ba nyirukwishyurwa batabivuzeho rumwe ariko kandi bagashinjwa kutuzuza ibisabwa ngo bishyurwe ,ni ikibazo kigaragara muri izi nzego zifasha abantu kuvurwa kabone nubwo baba badafite ubwishingizi ,kuko aho kugira ngo umuntu apfe ngo yavurwa ibimugiyeho bikishyuzwa nyuma ari na rwo rwego usangamo ibi bitaro bya Ngarama bitakaza akayabo k’amafaranga ku miti ivuzwa ababa batashoboye kwiyishyurira nyuma yo kutishyura ubwisungane mu kwivuza bityo bakarembera mu ngo babona bagiye gupfa bakagana ibitaro nta kindi bitayeho.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top