Ubuzima

Gicumbi-Byumba: Hari impungenge ko uburyo bahembwamo bwakwirakwiza COVID-19

Photo

Inkuru yanditswe na Athanase MUNYARUGENDO

Bamwe mu bagenerwabikorwa ba VUP bo mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi, baravuga ko uburyo bahembwamo bushobora kubakururira ibibazo byo kwandura icyorezo cya covid-19 gikomeje kwibasira abaturage hirya no hino ku isi.

Aba baturage basaba ko bajya bahembwa hashingiwe ku matsinda bakoreramo kurusha guhurira mu kivunge ku biro by’umurenge SACCO,dore ko amabwiriza ya minisiteri y’ubuzima mu kwirinda icyorezo cya koronavirusi muri iki gihe ashishishikariza abaturage guhana intera nibura ingana na metero hagati y’umuntu n’undi cyane cyane ahahuriye abantu benshi.

Nubwo abaturage bakangurirwa ibi ariko hari abagenerwabikorwa ba VUP bo mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi bavuga ko bigoranye kubera ubwinshi bwabo cyane cyane igihe baje guhemberwa ku mirenge SACCO kuko bahahurira barenze itsinda rimwe.

Aba baturage TV na Radio One byasanze ku murenge SACCO ya Byumba baje guhembwa, bavuga ko kubera uburyo baba begeranye cyane ngo haramutse hari ufite ubwandu bwa Koronavirusi nta kabuza yakwanduza benshi ari na byo baheraho basaba ko bajya baza guhembwa hashingiwe ku matsinda bakoreramo.

Habinshuti Robert, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Byumba, avuga ko ubusanzwe abagenerwabikorwa ba VUP bahembwa hashingiwe ku matsinda bakoreramo, gusa ngo hari abarenga ku mabwiriza bakaza ku munsi utari uwabo ngo bagiye kwihanangirizwa.

Kuba aba bagenerwabikorwa ba VUP bahurira ku murenge SACCO ari benshi baturutse mu bice bitandukanye, ni umukoro ku bashinzwe kubareberera kugira ngo hirindwe icyorezo cya Koronavirusi, cyane ko mu minsi ishize muri aka karere, hari abagaragaweho iki cyorezo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top