Ubuzima

Karongi: Hari abagore batwite bacumbika kwa muganga kubera kubura imbangukiragutabara

Photo

Inkuru yanditswe na Jean de Dieu KALINIJABO.

Hari abaturage bo mu karere ka Karongi bavuga ko kubera ikibazo cyo kutagira imbangukiragutabara, bakora ibirometero bigera muri 4 bahetse mu ngobyi abarwayi bagasaba ko bahabwa izo modoka.

Umwe mu baturage bo mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi wari uvuye guheka umurwayi yabwiye TV na Radio One uburyo bavuye guheka mugenzi wabo mu ngobyi wavunitse bakamugeza kwa muganga mu rugendo rw’ibirometero 8 kuko aho batuye nta mbangukiragutabara ihagera, bikaba rero ari imbogamizi cyane ku babyeyi batwite bakunze kubyarira mu nzira ndetse no mu gihe umuntu abuze abamuheka.

Ibi reero ngo bituma bamwe mu babyeyi bo muri aka gace bahitamo kujya gucumbika kwa muganga nk’iminsi 15 cyangwa ukwezi mbere yo kubyara birinda kuzahura n’izo mbogamizi zo kubyarira mu nzira. Icyifuzo cy’aba baturage ngo ni uko bahabwa imbangukiragutabara.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi MUKARUTESI Vestine avuga ko kuba abaturage badafite amakuru yuko babona nke mu mpangukiragutabara zihari n’imiterere y’aka karere ari bimwe mu bituma bagiheka mu ngobyi ngo na cyane ko n’impangukiragutabara bafite ziri ku rwego rw’ibitaro zitaragera ku rwego rw’ibigo nderabuzima.

Akarere ka Karongi gafite ibigo nderabuzima 23 n’ibitaro 3 kakagira imbangukiragutabara eshatu gusa. Nubwo ikibazo cy’imbangukiragutabara zidahagije atari umwihariko wa Karongi, imiterere y’aka karere na yo iri mu bituma n’eshatu zihari bigorana ko zigera ku bazikeneye nubwo nazo zidahagije.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top