Ubuzima

Kigali: Imbogamizi abagore batishoboye bahuye na zo bagiye kubyara muri guma mu rugo

Photo

Inkuru yanditswe na Nadine UMUHOZA

Bamwe mu bagore batishoboye babyaye mu gihe cya Covid-19 by’umwihariko mu gihe cya gahunda ya “guma mu rugo” baravuga ko cyari igihe gikomeye ku buryo byababereye imbogamizi kugera kwa muganga.

Abaganiriye na TV na Radio One, babyaye muri Mata 2020, igihe ibikorwa byinshi byari byarafunzwe dore ko icyo gihe nta binyabiziga byagenda bityo bagahura n’ingorane zo kujya kwa Muganga. Urugero ni uwitwa MUKESHIMANA Donatille uvuga ko yari atuye I Giheka ajya kubyarira ku Kagugu cyo mu karere ka Gasabo aho agira ati “………icyo gihe imvura yari yaramutse igwa, naciye hano ehhh…byari ibintu bikomeye! Nta moto yagendaga, nta gare, nta kintu na kimwe cyagendaga”. Kugira ngo agere kwa muganga byamusabye kugenda n’amaguru kubera ko byari mu bihe bikomeye.

MUSABYIMANA Josée utuye muri Dusenyi, avuga ko we yabyaye tariki 18 Mata 2020. Na we avuga ko imbogamizi yahuye na zo, ari uko yagiye ku nda akabura ikimugeza kwa muganga. Ati”inda yamfashe ari nijoro”nshaka umumotari arambwira ngo ntabwo yanjyana, mbura ikintu kintwara.” Uyu mubyeyi akomeza avuga ko bucyeye mu gitondo yagiye n’amaguru, ageze mu isanteri,ahasanga abapolisi ababwira ikibazo cye bamujyana mu modoka yabo bamugeza kwa muganga.

Aba babyeyi kandi bavuga ko utari yaraguze ibikoresho by’ibanze byo kumufasha kwitegura umwana bitamworoheye kubibona,kuko byari ibihe bikomeye.

MUKESHIMANA Donatille, avuga ko imyenda y’umwana mike yari afite ari yo yakoresheje kuko yagiye kubyara barafunze ibintu byose.

Hari kandi abandi babyeyi by’umwihariko abo TV na Radio One byasanze ku bitaro bya Kibagabaga biherereye mu Karere ka Gasabo bavuze ko ababyeyi batishoboye bahuye n’ibibazo byo kubona imyenda yo kwambika abana babo bavutse icyo gihe dore ko ubusanzwe bayihabwaga n’abagiraneza ariko gahunda ya guma mu rugo ikaba itaratumaga abo bagiraneza bava mu ngo ngo bafashe bene abo babyeyi nkuko bari basanzwe babigenza.

Umuyobozi wa serivisi ishinzwe kwita ku mibereho y’abarwayi mu bitaro bya Kibagabaga, RUNEZERWA Dieudonné, avuga ko mu gihe cya covid-19 kubera ko abafasha abarwayi bagabanutse, na bo ngo ibyo babonye ni byo bafashishaga abo babyeyi ,akomeza avuga ko ababyeyi babyarye batishoboye bakenera imyenda n’ibikoresho by’isuku. Ati”iyo babifite rero, icyo gihe birabafasha”. Ashimangira kandi ko hari n’ababyeyi baba badafite ubwisungane mu kwivuza, ko iyo habonetse abantu bo kubafasha basohoka bameze neza.

Uretse kuba Covid-19 yarabereye imbogamizi bamwe mu bagore bari batwite kujya kubyara bafite ibyangombwa byose umwana uvutse akenera, ngo yanatumye n’ibi bitaro inkunga byakiraga ngo ihabwe bamwe muri abo babyeyi babibyariramo igabanuka, ku buryo na byo bitanga ibyo bishoboye kwakira ku batishoboye babikeneye cyane.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top