Ubuzima

Kigali: U Rwanda rwungutse ikigo gikomeye kivura kanseri

Photo

Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro ikigo gishinzwe kuvura kanseri (Cancer) Cyiswe Rwanda Cancer Center kizajya cyakira abarwayi batandukanye baturutse mu Rwanda ndetse no mu karere aho gifite icyicaro mu bitaro bya gisirikare biri i kanombe.

Iki kigo kivura Kanseri ,kiri ku rwego rwo hejuru kuko gifite ibikoresho biboneka mu mavuriro akomeye yo ku mugabane w’uburayi n’ahandi hateye imbere aho kizajya cyakira abanyarwanda n’abandi bantu baturutse mu karere k’ibiyaga bigari n’ahandi.

Perezida Paul Kagame wagifunguye ku mugaragaro yavuze ko impamvu nyamukuru yo kugishyiraho ari ugukemura ikibazo cy’abarwayi benshi bakenera ubuvuzi kubera ubushobozi buke bigatuma u Rwanda rwohereza bake hanze kandi bigatwara amafaranga menshi mu gihe abo bakavuriwe mu Rwanda hakavurwa benshi dore ko bigaragara ko abakeneye ubu buvuzi bw’indwara ya Kanseri ari benshi.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Diane GASHUMBA avuga ko u Rwanda rukora ibishoboka byose ngo rubashe gukangurira abantu kwirinda kanseri ndetse no kuyivuza kugeza ubwo mu bigo nderabuzima n’ibitaro bisuzuma kanseri zitandukanye ku kigero cya 50%. Iki kigo kandi ngo kije kunganira ibindi bitaro byari bisanzwe bifasha mu kuyivura birimo ibya Butaro, CHUK,CHUB n’ibitaro byitiriwe umwami Faycal.

Ministre w’ingabom Gen.Major Albert MURASIRA avuga ko iki kigo cyafunguwe i Kigali mu bitaro bikuru bya Gisirikare,ari ikimenyetso cy’uko ingabo z’u Rwanda zigomba gushimangira umusanzu wazo mu kubungabunga umutekano w’abaturage bitari ukurwana intambara y’amasasu gusa ahubwo hakiyongeraho no kurwanya indwara harimo na Kanseri.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top