Ubuzima

Kugona ni indwara ivurwa igakira-Dr Kaitesi Batamuriza

Photo

Yanditswe na AIMEE BEAUTE MUSHASHI

Inzobere mu kuvura indwara zo mu mazuru no mu muhogo zivuga ko Kugona ari ikibazo kibaho igihe umwuka utabasha guhita neza mu myanya y’ubuhumekero bitewe nuko hari ahantu hafunze.

Ni ikibazo kibasira abana bato ariko cyane cyane kikanibasira abakuze, bivugwa ko abagera kuri 45% bakunze kugira iki kibazo. Kugona biboneka by’umwihariko mu bagabo kurusha abagore. Uretse kuba bibangamira cyane ababana n’ugona mu cyumba/Ku gitanda kimwe , na we ubwe bimugiraho ingaruka dore ko bishobora gutuma ahera umwuka mu gihe asinziriye cyangwa se bikamukururira indwara z’umutima.

Dr. Kaitesi Batamuriza Mukara ni inzobere mu kuvura indwara zo mu muhogo, mu mazuru no mu matwi mu ivuriro Humanhood Clinics avuga ko Kugona biterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye harimo ibibyimba byo mu mazuru, ururimi runini ,kuryama ugaramye, umubyibuho ukabije n’ibindi. Kugona bishobora gutera ingaruka zitandukanye harimo ko ubwoko butabona umwuka uhagije (Oxygene),gusinzira nabi n’izindi ndwara zanduririra mu myanya y’ubuhumekero.

Uyu muganga ashimangira ko ikibazo cyo kugona kivurwa kigakira iyo ufite icyo kibazo yihutiye kwa muganga bakareba impamvu nyamukuru imutera kugona bakayivura.

Mu kwirinda kugona ni byiza kwirinda kuryama ugaramye ukaryamira uruhande rumwe,kwirinda kugira umubyibuho ukabije, kwirinda kunywa inzoga nyinshi kuko Kunywa inzoga ni kimwe mu bituma usinzira cyane, bityo imikaya yo mu muhogo ikirekura cyane, bikaba byatuma umuntu agona. Ni ngombwa ko igihe umuntu yamenye ko afite icyo kibazo cyo kugona yagana kwa muganga bakamuvura.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top