Tariki ya 18 Gashyantare buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku ikoreshwa ry’agakingirizo nk’uburyo bwizewe bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kwirinda inda zidateganyijwe.
Ni mu gihe ariko bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Musanze bagaragaza ko batakwakira neza kumenya ko umwana wabo w’ingimbi cyangwa umwangavu yatangiye kwitwaza agakingirizo kuko ngo bahita babona ko yatangiye kwishora mu busambanyi.
Iri pfunwe ababyeyi bagira ku gakingirizo ngo ni ryo rituma mu kwigisha abana babo uburyo bwo kwirinda bagarukira gusa ku kubakangurira kwifata, kuko ngo kubigisha agakingirizo byaba ari nko kubashishikariza kwishora mu busambanyi
Nyamara umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage KAMANZI Axelle avuga ko imyumvire y’aba babyeyi ishingiye ku kwibeshya kuko umubare munini w’abangavu baterwa inda bakiri bato ugaragaza ko ubwo busambanyi buba busanzwe buhari, ahubwo ingaruka zabwo zikaba nyinshi kuko ababyeyi batigishije abana babo uburyo bwose bwo kwirinda.
Kuri iyi nshuro umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ikoreshwa ry’agakingirizo wizihirijwe mu karere ka Musanze nk’umwe mu mijyi y’u Rwanda irimo gukura, ni mu gihe ubushakashatsi bwagaragaje ko ubwandu bwa virusi itera SIDA buba buri hejuru mu bice by’imijyi kurusha iby’icyaro
