Ubuzima

Nyabihu: Akagari katagira Poste de Sante karasaba gutekerezwaho

Photo

Hari abaturage bo mu murenge wa Kintobo, umwe mu mirenge ikiri inyuma mu kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi mu karere ka Nyabihu bavuga ko kuba mu kagari kabo ka Nyamugari hataragezwa poste de santé bigituma bagorwa no kugera kwa muganga dore ko bajya kwiyambaza amavuriro y’ahandi ku buryo byibuza ngo hafi hashoboka habatwara igihe kitari mu nsi y’amasaha abiri.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mme MUKANDAYISENGA Antoinnette avuga ko ikibazo cy’aba baturage kizwi kandi kuba kitarakemurwa atari uko birengagijwe ahubwo ari uko mu kubaka amavuriro agenda yegerezwa abaturage mu tugari hagiye hibandwa ku ho byagaragaraga ko hababaje kurusha ahandi, iyi ngo ni yo mpamvu mu tugari dutandatu tugize uyu murenge hamaze kubakwamo Poste de santé imwe gusa, yaje isanga ikigo nderabuzima gisanzwe muri uyu murenge hakaba harimo no kubakwamo indi poste de santé imwe abo muri aka kagari ka Nyamugari bo ngo bakazagerwaho umwaka utaha.

Muri rusange muri aka karere ka Nyabihu hamaze kubakwamo amavuriro mato (Poste de santé) arenga 40 yiyongera ku bigo nderabuzima 16, bivuze ko byibuza mu tugari 73 tugize aka karere uturenga 56 turi ku kigereranyo cya 76% abadutuye bamaze kwegerezwa amavuriro, nyamara ku bw’umwihariko w’uyu murenge wa kintobo ho iki kigereranyo kikaba kikiri kuri 33% kuko mu tugari dutandatu tuwugize tubiri gusa ari two twamaze kugezwamo ivuriro.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top