Bamwe mu bafite ubumuga bivuriza ku bitaro bya Gatagara biherereye mu karere ka Nyanza,baravuga ko babangamirwa n’umuhanda w’igitaka uturuka cyangwa werekeza ku bitaro ,ubagora kuwugendamo bityo bakifuza ko wakorwa ugashyirwamo kaburimbo mu rwego rwo kuborohereza.
Ibi bitaro biganwa n’abaturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu biri mu murenge wa Mukingo ho mu karere ka Nyanza.Kuva ku muhanda wa Kaburimbo werekeza kuri ibi bitaro hari umuhanda w’igitaka ariko abafite ubumuga bavuga ko ubagora kuko benshi baza mu tugare tw’abafite ubumuga,abandi bitwaje imbago ngo bawugendamo bigoranye aho bifuza ko uyu muhanda bishobotse washyirwamo kaburimbo.
Ubuyobozi bw’ibi bitaro na bwo bwemeza ko ububi bw’uyu muhanda bunagira ingaruka ku barwayi bahaza kuko ngo harimo n’abagwa ,maze za nyunganirangingo hakaba ubwo zangirika nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’ibitaro bya Gatagara, Frere Kizito Misago.
Cyakoze ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ngo uyu muhanda uri mu yihutirwa yo gushyirwamo kaburimbo kandi byari byarateganyijwe,biza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid 19, aho umuyobozi w’akarere ka Nyanza Erasme Ntazinda avuga ko byatumye gukora uyu muhanda ubarirwa mu burebure bw’ibirometero bitatu ngo bihita bishyirwa mu biteganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.
Mu bikorwa byari byatangiye harimo gushyira amatara kuri uyu muhanda mu gufasha abagana ibyo bitaro mu masaha y’ijoro ,mu gihe igikorwa cyo kubakorera umuhanda wa kaburimbo wo kuborohereza nk’abafite ubumuga cyo gitegerejwe umwaka utaha .
