Ubuzima

RDC: Umurwayi wa nyuma wa Ebola yavuye mu bitaro.

Photo

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ryatangaje ko umurwayi wa nyuma wa Ebola wari urwariye mu bitaro bishinzwe kwita kuri iyi ndwara mu mujyi wa Beni yabivuyemo kuwa kabiri tariki ya 03 Werurwe 2020.

Umuyobozi wa OMS muri Afurika Dr. Matshidiso Rebecca Natalie Moeti abinyujije ku rubuga rwa Twitter yavuze ko kuri ubu nta muntu urwaye Ebola ukirangwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo.

Bitangajwe nyuma y’igihe gito, umuyobozi wa OMS ku isi, Tedros Adhanom Ghebreyesus atangaje ko nta bwandu bushya bw’indwara ya Ebola bwagaragaye mu byumweru bibiri bishize gusa avuga ko ibyo bidahita bishimangira ko indwara ya Ebola yakize burundu.

Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko bazategereza iminsi 42 yashira batarabona umuntu ufite ubwandu bwa Ebola, bakabona gutangaza ko icyorezo cyakize burundu.
Kuva mu mwaka wa 2018, icyorezo cy’indwara ya Ebola cyakwibasira Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, kimaze guhitana abantu basaga ibihumbi bibiri na magana atatu.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top