Ubuzima

Rubavu: Hatangiye gutangwa urukingo rwa Ebola ku bantu bose

Photo

Igikorwa cyo guha urukingo rwa Ebola rwiswe “UMURINZI” abantu bose babishaka cyatangirijwe mu karere ka Rubavu ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo kuri iki cyumweru tariki ya 08 Ukuboza 2019 muri gahunda ihuriweho n’ibihugu byombi.

Prof. Jean-Jacques MUYEMBE wabaye uwa mbere wakoze ubushakashatsi ku gakoko gatera Ebola mu 1976, akanayobora ubundi bushakashatsi bwinshi bwagiye buyikorwaho akaba ari nawe muhuzabikorwa wa gahunda zigamije guhangana n’iki cyorezo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo avuga ko ubu bufatanye bw’u Rwanda na kongo buramutse bukomeje uretse na Ebola n’ibindi byorezo byose babasha kubihashya.

Yagize ati: “Tugomba byanze bikunze gukorana bya hafi, uru rugero rw’uyu munsi rutumye dutekereza ko dukomeje guhuza imbaraga twazanabasha no guhangana n’ibyorezo by’izindi ndwara nk’iseru urumva n’izindi ndwara z’ibyorezo zikunze kwibasira aka gace kacu”

Abahawe uru rukingo ku ikubitiro biganjemo abakunze kugira gahunda zituma bambukiranya ibihugu byombi kenshi, bavuga ko babyishimiye kuko ari indi ngingo igiye kubongerera ubwirinzi ku ndwara ya Ebola mu gihe ngo imibereho yabo ya buri munsi hari ubwo ituma bisanga mu duce twagiye tuvugwamo iki cyorezo.

Minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda Dr. Diane Gashumba avuga ko nubwo uru rukingo ari indi ngamba igamije kongera ubwirinzi mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, uwamaze gukingirwa adakwiriye kumva ko noneho ashatse yakwidegembya yibwira ko Ebola idashobora kumufata kuko ngo nta rukingo na rumwe ruyikingira ijana ku ijana, bityo rero ngo gutanga urukingo ntibikuraho ko abaturage bakwiriye gukomeza n’izindi ngamba zo kurwanya Ebola zagiye zifatwa.

Mu gihe uru rukingo rwa Ebola ruhabwa ababishaka bose rwatangiye gutangwa mu Rwanda kuri iki cyumweru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ho hashize ibyumweru birenga bitatu rutangiye gutangwa aho abaturage bagera ku 1300 bo mu duce twa Majengo na Kahembe two mu mujyi wa Goma ari bo bamaze gukingirwa.

Nyuma y’umwaka urenga iki gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo cyongeye kwibasirwa n’icyorezo cya Ebola ku nshuro ya 10 abarenga ibihumbi 3 ni bo batangazwa ko bagezweho na cyo aho abarenga ibihumbi 2000 cyabahitanye naho abagera ku 1000 bo bakabasha kugikira.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top