Kubwimana Charles ukomoka mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango wemeza ko yakubitiwe Iwawa urutugu rugafatana n’ ijosi kugeza mu mezi make ashize yaravujwe nubwo yasigaranye ubuni bumuga.
Muri nzeri 2020, ni bwo uyu musore yabwiye TV na Radio One ko mu mwaka wa 2018 yavunikiye bikomeye mu kigo ngororamuco cya IWAWA ntanavuzwe neza bikamuviramo kugira ubumuga.
Iki gihe ijosi ryari ryarafatanye n’ urutugu ndetse ngo akaba yarumvaga uburibwe budasanzwe.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) cyavuze ko kitahamya ko ibyo uyu musore yavugaga ari ukuri ariko hagiye gukorwa iperereza.
Ubuyobozi bw’ akarere ka Ruhango bwemereye uyu Charles kuzamuvuza birushijeho.
Nyuma y’ ibyumweru 2, ngo ibyo aka karere kemeye karabikoze kuko kamujyanye kumuvuriza mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Kuri ubu akanyamuneza ni kose kuri uyu musore ushima ubuvugizi yakorewe n’ itangazamakuru.
Nubwo Kubwimana Charles yavujwe ndetse akaba agikomeje kuvurwa ngo azakomeza kugira ubumuga dore ko adashobora gukebukira mu ruhande rw’ ibumoso.
