Ubuzima

Rusizi: Abantu 73 basezerewe mu kato bari mazemo iminsi

Photo

Abantu 73 barimo abanyarwanda n’abanyekongo 11 bari bamaze iminsi mu kato mu karere ka Rusizi kuwa Gatandatu tariki ya 11 Mata 2020 basubijwe mu miryango yabo nyuma yaho bafashwe ibipimo bikagaragaza ko nta bwandu bwa COVID-19 bafite.

Ubuyobozi bw’aka karere busaba abaturage kutazishisha aba bavuye mu kato ndetse ko n’abadafite ubushobozi bw’ibizabatunga mu miryango yabo bazakomeza gufashwa nkuko gahunda zo kugoboka abagezweho n’ingaruka muri iki gihe cyo kuguma mu rugo ziri gukorwa.

Aba basezerewe ni abo amabwiriza yo gufunga umupaka yageze bakiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’abanyekongo bari bavuye mu bihugu byagaragayemo icyo cyorezo ariko bacaga ku butaka bw’u Rwanda berekeza mu gihugu cyabo. Aba bose bakaba bari bamaze iminsi mu kato kuri site eshatu ziherereye muri uyu murenge wa Kamembe ,bashimangira ko uretse kuba barafashwe neza igihe cyose bamaze banishimira ko batashye bazi uko ubuzima bwabo buhagaze bityo ko bagiye gukomeza kubahiriza amabwiriza birinda kuba bakwandura iki cyorezo.

Mu bipimo bafashwe byagaragaye ko batarwaye COVID 19 bityo bakaba bahawe impapuro za muganga zigaragaza ko ari bazima,Dr Nshizirungu Placide asaba abanyarwanda by’umwihariko abaturanyi baba basezerewe kutazabishisha kuko muri aba nta n’umwe basezereye atarapimwe.

Abasezerewe bari bamaze iminsi mu kato baturuka mu turere dutandukanye harimo n’abo mu mujyi wa Kigali,ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko abazagera mu miryango yabo bagasanga nta biribwa bafite nk’ubuyobozi bazabafasha nkuko abandi bari kugobokwa bahabwa ibiribwa muri iki gihe,nkuko bitangazwa na Nsigaye Emmanuel umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Abari bari mu kato bari 95 bari bacumbikiwe kuri duce (sites) dutatu aho muri 73 basezerewemo barimo abanyekongo 11. Bose baherekejwe bahabwa inzego z’ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka muri iki gihugu . Ubuyobozi bwanavuze ko hari n’abandi bacyakira cyane abataha baturutse mu bihugu byagaragayemo iki cyorezo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top