Nyuma yaho Minisiteri y’ubuzima itangarije ko mu karere ka Rusizi habonetse abantu batanu banduye Coronavirus , byatumye benshi mu batuye muri aka gace bagira ubwoba bityo basaba ko inzego z’umutekano zahagurukira ikibazo cy’abajya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baciye mu nzira zitemewe.
Byatangajwe kuri uyu wa mbere nyuma yaho guverinoma isohoreye itangazo risubika ibikorwa byagombaga gusubukurwa, birimo Moto zitwara abagenzi no gufungura ingendo zihuza intara n’umujyi wa kigali.
Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko abantu banduye COVID-19 ku cyumweru tariki 31 Gicurasi 2020 ari 11 barimo batanu babonetse mu karere ka Rusizi. Ni na byo byatumye abatuye aka karere bagira ubwoba dore ko bari bizeye ko batangiye kugira agahenge bashingiye ku byavugwaga n’inzego z’ubuzima ko nta bwandu bushya burimo kugaragara imbere mu gihugu.
Inkuru irambuye kuri TV1...................
