Ubuzima

Rusizi: Bamenye ko hari abahawe Miliyoni kandi bo bahawe ibihumbi 30 Frw bandikira Minisitiri w’intebe

Photo

Abakorerabushake bo mu Karere ka Rusizi bifashishijwe mu kwita no kuvura abari banduye COVID-19 mu bigo bitandukanye muri aka Karere, baravuga ko mu mezi atatu bamaze muri ibyo bikorwa basezerewe bagahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30 yiswe ay’urugendo mu gihe bagenzi babo baturutse mu Mujyi wa Kigali bahawe Miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane bityo bakavuga ko ari ubusumbane bukabije kandi barakoraga akazi kamwe ari nayo mpamvu yatumye bandikira Minisitiri w’intebe ngo abarenganure.

COVID-19 yagaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, mu karere ka Rusizi yahagaragaye mu mpera za Gicurasi, 2020, aka kakaba kamwe mu Turere twamaze igihe kinini mu kato kubera ubwandu bwinshi bwari buhari,izamuka ry’imibare y’abanduye iyi ndwara ni ryo ryatumye Minisiteri y’ubuzima yohereza bamwe mu bari bazobereye mu guhangana n’iki cyorezo muri aka karere gufasha abari bahasanzwe.

Nyuma yuko iki cyorezo kigenje make habayeho gufunga hamwe mu hantu havurirwaga abarwayi gusa mu buryo busa n’ubutunguranye ngo abakoze umurimo w’ubukorerabushake bakomoka mu karere ka Rusizi bahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30 nk’agahimbazamusyi. Aba barimo abaganga bafataga ibipimo bya Covid-19,abavuraga abarwayi, abateraga imiti ahantu hose hagaragaye umurwari ndetse n’abakoraga isuku mu byumba byavurirwagamo abarwayi,bavuga ko batewe agahinda no kuba barahawe aya mafaranga make mu gihe kingana n’amezi arenga atatu bamaze bakora aka kazi nyamara bagenzi babo baturutse i Kigali bo buri muntu agahabwa Miliyoni imwe n’ibihumbi 400 kandi barakoraga akazi kamwe.

Iki kibazo ni cyo cyatumye abahawe amafaranga make bafata icyemezo cyo kwandikira Minisitiri w’Ubuzima n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, bimenyeshwa Guverineri w’intara y’iburengerazuba n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) ariko ntibasubijwe.

Kuwa 28 Nzeri 2020 bandikiye Minisitiri w’intebe ibaruwa iherekejwe n’imikono yabo igaragaza akarengane bagiriwe basaba kurenganurwa.Iyi baruwa TV na Radio One bifitiye kopi igaragara ko yasinyweho n’abagera kuri 51 basaba Guverinoma y’u Rwanda kumvana ubushishozi ikibazo cyabo.

Nyuma yo kubona iyi baruwa bandikiye Minisitiri w’intebe, TV na Radio One byegereye Kayumba Ephrem uyobora akarere Ka Rusizi kugira ngo asobanure neza imvano y’icyo kibazo maze asubiza ko mu bushobozi akarere kari gafite kahaye buri wese amafaranga ibihumbi 30 Frw hatitawe aho abo bakozi baturutse,dore ko bajya gutangira aka kazi bari basinye amasezerano y’ubukorerabushake,uyu avuga ko atazi uwatanze Miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane(1,400,000Frw).

Twifuje kumenya niba koko ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC ari cyo cyaba cyarahaye abakorerabushake baturutse I Kigali ayo mafaranga bagenzi babo bavuga gusa umuyobozi w’iki kigo Dr Sabin Nsanzimana ntiyabashishe kutwitaba kuri telefone n’ubutumwa bugufi twamwandikiye nabwo ntiyabushubije.

I Kigali hari haturutse abakorerabushake 75 mu gihe abo mu karere ka Rusizi bo bageraga kuri 200.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top