Ubuzima

Rusizi: Barinubira ibiciro bihanitse by’udupfukamunwa

Photo

Nyuma yaho hasohokeye ibwiriza risaba abaturage bose kwambara udupfukamunwa hagamijwe kwirinda ikwirakwizwa ry’agakoko ka Coronavirus gatera indwara ya COVID-19 ,bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi babwiye TV na Radio one ko igiciro cy’utu dupfukamunwa gihanitse dore ko muri aka karere kamwe kagura hagati 1200 na 2500 Frw. .......................

Tariki ya 18 Mata 2020 ni bwo minisiteri y’ubuzima yashyizeho ibwiriza risaba buri munyarwanda kwambara agapfukamunwa mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo cyugarije isi . Ni ibwiriza ryaje ryiyongera ku yandi yashyizweho asaba abaturage kuguma mu ngo zabo no kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa. Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi bo bagaragaje ko iri bwiriza ari ryiza kandi ko rizabafasha kutandura no kwanduzanya gusa ngo leta ikwiye kugira icyo ibafasha ku buryo buri wese yabona ako gapfukamunwa mu buryo bworoshye.

Mu bice bitandukanye umunyamakuru wa TV na Radio one yatembereyemo mu karere ka Rusizi yasanze agapfukamunwa kamwe kagura hagati 1200 n’amafaranga 2500 FRW; igiciro cyumvikana nk’umurengea ugereranyije n’ubushobozi bw’abaturage ahanini banamaze igihe kirenga ukwezi imirimo myinshi yabyaraga amafaranga yarahagaze,gusa mu itangazo ikigo cy’igihugu gishinzwe ibiribwa n’imiti giherutse gushyira ahagaraga rigaragaza ko cyahaye uburenganzira inganda 26 zitandukanye ngo zikore udupfukamunwa twinshi mu korohereza abaturage.

Agapfukamunwa kari mu ngamba zigamije guhangana n’iki cyorezo dore ko impuguke mu by’ubuzima zigaragaza ko karinda abaturage kwanduzanya dore ko iyi virusi yandurira mu matembabuzi ava mu mubiri w’uyirwaye aciye mu kanwa cyangwa mu mazuru mu gihe ahumeka ,akorora ,avuga cyangwa yitsamura,bityo uwambaye ako gatambaro bikaba byamufasha kudakwirakwiza cyangwa se ngo yandure iyi ndwara.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top