Ubuzima

Rusizi: Guma mu rugo yatumye babura ubushobozi bwo kugura Mitiweri

Photo

Amezi ashize ari atanu abaturage b’akarere ka Rusizi batemerewe kurenga imbibi z’aka karere,aho bashakiraga amaronko mu gihugu cy’igituranyi ntibemererwe kujyayo kuko imipaka ifunze,imbere mu gihugu naho ntibahemererwe kuko akarere ka Rusizi kose katemerewe kugenderana n’utundi turere tw’igihugu.

Nubwo akarere kari mu kato ariko igihe abaturage bamaze na bo batemerewe gukora no gusohoka mu ngo zabo na byo ngo byagize ingaruka ku mibereho yabo.kuri ubu ikiri ku isonga ni umusanzu w’ubwisungane bwo kwivuza uzwi nka Mitiweri (Mutuelle de Sante). Abaganiriye na TV na Radio One bemeza ko uretse gutabarwa na Leta ngo nta bushobozi abenshi mu baturage bazabona bwo kwiyishyurira ubwo bwisungane.

Kugeza ubu ubuyobozi bw’aka karere busa n’ubudashaka kugira icyo butangaza kuri iki kibazo kuko umunyamakuru yagerageje kubavugisha banga kugira icyo batangaza. Umwe mu bakozi b’akarere utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye TV na Radio One ko mu kwezi nk’uku kwa munani kw’umwaka ushize wa 2019 abari bamaze gutanga amafaranga ya Mitiweri bageraga kuri 80% none uyu munsi abamaze kugura Mitiweri ni 67.42%.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top