Ubuzima

Rusizi: Haracyari kare kwemeza ko ubwandu bwagabanutse-RBC

Photo

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda Dr Nsanzimana Sabin aratangaza ko hakiri kare kuvuga kuba yakwemeza ko icyorezo cya COVID -19 cygabanutse muri Rusizi ndetse ko iyo haba hari uburyo bwo gupima abantu benshi byari gufasha kwihutisha kumenya abanduye bose.

Ni nyuma yaho taraki ya kane kamena 2020 ,Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu isohoreye itangazo rishyiraho amabwiriza yihariye ku mirenge 4 y’akarere ka Rusizi,abayituye bagasabwa kuguma mu ngo. Icyo gihe inzego z’umutekano zashyize ingufu mu kumvikanisha amabwiriza yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 ndetse hanatangira gushyirwaho ahantu hatandukanye ho gufatira ibipimo abantu bose bafite ibyago byo kwandura iki cyorezo,kuri ubu icyumweru gishize ibi bitangiye kubahirizwa ariko imibare y’abandura ikomeje kuzamuka aho kuri ubu hamaze kugaragaraga abarenga 60.

Muri aka karere hakunze gutungwa agatoki abajyaga mu gihugu cya RDC baciye inzira zitemewe kandi muri ibyo bice higanjeyo icyo cyorezo dore ko bafashe abanyarwanda barenga 300 bagenda muri ubwo buryo nkuko byemezwa n’umuyobozi w’aka karere Bwana Kayumba Ephrem.

Mu ngamba nshya zo kwirinda iki cyorezo muri Rusizi harimo no kwifashishwa utudege duto tutagira abapilote (drones) mu gutambutsa ubutumwa ari nako dufata amashusho y’abatarimo kubahiriza ayo mabwiriza.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top