Ubuzima

Rusizi:Hari abadashaka kubahiriza amabwiriza ya Leta

Photo

Mu gihe hashize ibyumweru bitatu hatangiye gukurikizwa amabwiriza yashyizweho umukono na Minisitiri w’intebe asaba abaturage kudakora ingendo zitari ngombwa no kuguma mu ngo zabo,TV na Radio one byazengurutse mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rusizi bisanga hari uduce tumwe abaturage bakirirwa ku mihanda biremyemo amatsinda baganira,ahandi bakaba bagitwara abantu kuri Moto no ku magare.

Abaganiriye n’ibi binyamakuru bavuze ko impamvu kuguma mu rugo bitabashishikaje ari uko bumva yuko icyorezo cya Corona kiri kure yabo kitaragera aho batuye.

Kuva amabwiriza yashyizweho umukono na Minisitiri w’intebe yashyirwa ahagaragara,inzego zitandukanye zahise zihagurukira kuyashyira mu bikorwa,nyuma y’ibyumweru bitatu abaturage basabwe kuguma mu ngo zabo ndetse no kudakora ingendo zitari ngombwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, TV na Radio one byifuje kureba uko muri aka karere ka Rusizi aya mabwiriza ashyirwa mu bikorwa,maze ibi binyamakuru bizenguruka mu mirenge itandukanye,irimo Bugarama,Nzahaha,Rwimbogo,Gashonga,Nyakarenzo, Mururu na Kamembe.

Muri ibyo bice bitandukanye wasangaga abaturage bicaye ku mihanda baremye amatsinda baganira,abandi bakomeje imirimo yabo bari basanzwe bakora irimo n’iyahagaritswe nko gutwara abantu kuri Moto, ku magare ndetse hari n’aho usanga abaturage bahagaze ntacyo bari gukora ahubwo bafatanye agatoki mu kandi.

Hari abo twabajije impamvu batubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta ahubwo bakayerangaho nkana,maze bamwe bagaragaza ko ahanini ari uko usanga nta makuru ahagije bafite kuri iki cyorezo dore ko hari n’abavuga ko kiri kure cyane kitaragera aho batuye.

Nubwo abaturage bigaragara ko banze kubahiriza aya mabwiriza ari benshi muri aka karere,Kayumba Ephrem ukayobora aherutse kudutangariza ko impamvu bamwe banga kuguma mu rugo ari uko ntacyo kurya bahabona ariko abiganjemo urubyiruko bo bakaba badashaka na mba kumvira aya mabwiriza cyane cyane ugasanga bakoraniye mu mihanda y’igitaka itari kaburimbo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top