Ubuzima

Rusizi-Nkombo: Gushakana n’abagore baturuka muri Kongo bituma badahabwa Mitiweri

Photo

Abatuye ku kirwa cya Nkombo cyo mu karere ka Rusizi bavuga ko kuba hari abagore baturuka mu gihugu cy’igituranyi cya kongo bagashakana n’abagabo bo kuri icyo kirwa mu buryo butemewe n’amategeko ngo biri mu bitiza umurindi guhora mu myanya y’inyuma mu mirenge yatanze ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé ) kuko aho ku Nkombo ngo bageze kuri 79%, Minisitiri w’ubuzima Dr Diane gashumba asaba aba baturage kwitabira gutanga amafaranga ya mitiweri kuko utarayatanze bigorana kumuha ubuvuzi.

Ubwo yari ari ku kirwa cya Nkombo minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba yatunguwe no gusanga abaturage bo muri uyu murenge batitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ,aho yabajije umwe mu baturage bo kuri iki kirwa akamusubiza ko impamvu we n’umuryango we badatanga uyu musanzu ari uko yigeze kuwutanga kera iyi gahunda igitangira ariko ngo yaza kuvuza umwana we bakanga kumuvua agahita afata umwanzuro wo kutazongera gutanga mitiweri ukundi.

Nubwo uyu we afite impamvu ze bwite zamubujije gutanga ubu bwisungane kuri icyo kirwa , hari n’ikibazo cy’abagore bagiye baturuka mu gihugu cya Kongo bashakana n’abagabo bo ku kirwa cya Nkombo ariko bitewe nuko baba babanye binyuranyije n’amatego bigatuma iyo miryango itabona uko ishyirwa mu byiciro by’ubudehe bisanzwe bishingirwaho mu gutanga mitiweri.

Minisitiri Gashumba yasabye abaturage bo kuri iki kirwa kwitabira kwishyura mitiweri bitewe nuko utayifite kumuha ubuvuzi bigorana.

Iki kirwa cya Nkombo gituwe n’abaturage barenga ibihumbi 19 muri bo abagera kuri 79% ni bo bamaze gutanga umusanzu wa mitiweri ,iki kibazo cy’abagore baturuka muri Kongo bagashakana n’abagabo baha ku nkombo mu buryo butemewe n’amategeko kiniyongeraho kuba imiryango myinshi y’aho ku Nkombo ikunze kubyara abana benshi batajyanye n’ubushobozi dore ko hari urugo usanga rufite abana 13 nyamara amikoro y’abagize uwo muryango atatuma babona amafaranga bishyura ubwisungane mu kwivuza n’ayo gukoresha mu bindi nkenerwa mu buzima bwabo bwa buri munsi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top