Ubuzima

Rusizi-Nkombo:Minisanté yasabye abaturage kutirara kubera icyorezo cya Ebola

Photo

Ubwo yatangizaga itangwa ry’urukngo rwa Ebola ku kirwa cya Nkombo giherereye mu karere ka Rusizi minsitiri w’ubuzima yasabye abaturage kutirara ngo badohoke ku ngamba zashyizeho zigamije gukumira ko icyo cyorezo kigera ku butaka bw’u Rwanda .

Abatuye kuri iki kirwa cya Nkombo abenshi bajya guhahira muri Kongo ndetse hakaba n’abaturuka muri icyo gihugu baza kurangura ibicuruzwa bitandukanye aha ku nkombo, bitewe n’uko igihugu cya Repubulika iharanidemukarasi ya Kongo ari hamwe muhagaragaye icyorezo cya Ebola ni cyo cyatumye minisiteri y’ubuzima ihitamo gushyiraho ahantu hazajya hatangirwa urukingo rw’iki cyorezo nkuko byatangajwe na Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr Diane Gashumba.

Kugeza ubu nta cyorezo cya Ebola kiragaragara ku butaka bw’u Rwanda gusa Leta yashyizeho ingamba zigamije kugikumira zirimo isuku ndetse no gutanga urukingo kuri ubu ruri gutangirwa mu turere twa Rubavu na Rusizi. Minisitiri Gashumba avuga ko izi ngamba zafashwe zatanze umusaruro gusa asaba abanyarwanda kutirara.

Dr KASONDE Mwinga,uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima mu Rwanda yavuze ko ashima cyane umuhate wa Leta y’u Rwanda wo gukumira ko nta cyorezo cya Ebola kigera ku butaka bwarwo,gusa na we yunga mu rya minisiti w’ubuzima asaba abaturage gukomeza gukaza ingamba z’isuku n’isukura.

Muri aka karere ka Rusizi hamaze gushyirwaho ahantu hatatu hatangirwa urukingo rwa Ebola,kuva tariki ya 8/ Ukuboza umwaka ushize iyi gahunda yo gukingira ku bushake yatangizwa muri utu turere duhana imbibi na Kongo hamaze gukingirwa abarenga ibihumbi 14.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top