Ubuzima

Rusizi -Nkombo: Nta muganga umara kabiri ku Nkombo kubera imiterere yaho-Abaturage

Photo

Abatuye ku kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi barasaba Minisitiri w’ubuzima kubavuganira ahashoboka hose ngo kuko babangamiwe n’umuhanda banyuramo bajyanye umurwayi ku bitaro,aba baturage bavuga ko imbangukiragutabara inanirwa kubageraho bikagira ingaruka ku buzima bw’urwaye kuko hari n’abahasiga ubuzima.Minisitiri w’ubuzima yizeza aba baturage ko agiye kubavuganira hakagira igikorwa
.

Aba baturage bavuga ko umuhanda Busekanka-Kamembe basanzwe bifashisha iyo bambutse ikiyaga cya kivu unyerera cyane bityo bigatuma iyo imvura yaguye nta muturage ushobora kuhanyura ikindi bavuga n’uko mu gihe hari uwaha ku Kirwa warwaye bamwambutsa n’ubwato yagera hakurya akagorwa no kuva ku cyambu ajya kwa muganga kuko nta kinyabiziga gishobora guca muri uwo muhanda. Ngo biri mu bituma hari benshi bahasiga ubuzima kandi bagakwiye kuramirwa bakagezwa kwa muganga kare. Aba baturage barasaba ko Leta yabagoboka nibura hakarebwa icyakorwa kugira ngo na bo bajye boroherwa kugera ku bitaro no guhahirana n’indi mirenge.

Ubwo aheruka gusura iki kirwa Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba wanagaragarijwe ko iki kibazo ari kimwe mu bibangamiye urwego rw’ubuzima muri uyu murenge yavuze ko agiye kuganira n’izindi nzego cyane izo bireba kugira ngo harebwe icyakorwa.

Ikindi kibazo cy’ingutu aba baturage bagaragaje ni icy’uko nta muganga ujya ukora ku kirwa cya Nkombo ngo aharambe kuko abaza gukora ku kigo nderabuzima kiri kuri icyo kirwa bahita bagenda bitewe n’imiterere mibi yaho bityo aba baturage bakavuga ko byose bigira ingaruka ku mibereho yabo ya buri munsi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top