Nyiragasigwa Jeanne avuga ko yagiye mu bitaro bya Mibirizi tariki ya 16 ugushyingo 2019 ubwi yari yoherejwe n’ikigo nderabuzia cya Nyakarenzo. Uyu mugore wari ugiye kubyara avuga ko akihagera umuganga (avuga ko yitwa Meresiyana) ngo yaramurangaranye kugeza ubwo yamuhamagaraga uyu muganga akamubwira ko niba abishoboye yakwibyaza.
Mukantagara Philomene wari urwaje umukazana we avuga ko nyuma yo kwinginga uyu muganga wari wanze kubafasha kuko yari afite ibyo ngo yari ahugiyeho kuri mudasobwa ngo haje kugoboka undi muganga w’umusore aba ari we ubafasha gusa biba iby’ubusa ngo kuko nubundi Nyababyeyi yari yamaze guturika n’umwana yamaze gupfa nkuko byemejwe n’abo baganga bityo uyu mubyeyi bamwohereza ku bitaro bya Bushenge ari naho bakuriyemo iyo nyababyeyi mu rwego rwo kuramira ubuzima bw’umubyeyi.
Kuri ubu uyu mubyeyi w’imyaka 25 y’amavuko afite agahinda k’uburyo abaganga bamubwiye ko atazongera kubyara nyamara ari na bwo bwa mbere yari abyaye bityo akaba yifuza ko ubutabera bwakurikirana uyu muganga ashinja ko yanze kumwitaho ahugiye kuri mudasobwa, kuri ubu uyu mubyeyi akaba yarahise atanga ikirego mu rwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB.
Marie Michel Umuhoza uvugira urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB we yabwiye TV na Radio ko ikirego cy’uyu mubyeyi bacyakiriye ndetse bakaba baranafunguye dosiye ariko ngo baracyakomeje iperereza.
Inkuru irambuye ni kuri TV1...............

Jean paul
Tuesday 26 November 2019
Ibibyo nagahebuzo.uwomubyeyi yihangane kd RIB ikore akazikayo
Jean paul
Tuesday 26 November 2019
Ibibyo nagahebuzo.uwomubyeyi yihangane kd RIB ikore akazikayo
Jean paul
Tuesday 26 November 2019
Ibibyo nagahebuzo.uwomubyeyi yihangane kd RIB ikore akazikayo