Ubuzima

Rwanda: Abanyarwanda bakaraba intoki ni 4% -Minisante

Photo

Hirya no hino mu bice bitandukanye by’igihugu abaturage babyukira mu mirimo itandukanye ndetse no gushakisha ibibatunga,si kenshi aho abenshi birirwa bashobora kubona amazi yo gukaraba ndetse rimwe na rimwe hakaba n’abashobora kugera igihe cyo gufata amafunguro cyangwa konsa ku babyeyi ariko ntibibuke gukaraba intoki,nkuko aba babigarukaho.

Kuri ubu kandi ahenshi ukunze gusanga hakiri ikibazo cy’abaturage batagira ubwiherero bwujuje ibisabwa,zimwe mu mpamvu zikunze kugarukwaho zituma hari abatagira ubwiherero ni imiterere y’agace batuyemo,ndetse no kuba amikoro ya bamwe ataborohereza kwiyubakira ubwihererero hakaba n’ababigerageza ariko ugasanga ubwo bubatse burutwa no kutabugira bityo bigatuma hakiri imiryango isembera ijya gutira ubwiherero mu baturanyi.

Nubwo akenshi abaturage bo mu karere ka Rusizi bakunze kugaragaza ko ubukene ari imwe mu nzitizi ituma batagira ubwiherero bwiza,ibituma bamwe banava gutira ubwiherero mu baturanyi ntibibuke no gukaraba intoki,ubuyobozi bw’aka karere bwo buvuga ko ahanini abaturage babura kwigomwa no gukoresha ubushobozi buke bafite ngo babashe kwiyubakira ubwiherero ngo kuko usanga ubwiherero bwiza budahenze nkuko bigarukwaho na Kayumba Ephrem umuyobozi w’akarere ka Rusizi.

Ubwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Ugushyingo 2019 hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki ndetse no kugira ubwiherero,umuyobozi muri minisiteri y’ubuzima ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi MUVUNYI ZUBELI ,yavuze ko mu karere ka Rusizi nyuma yo kwibasirwa n’indwara z’ibyorezo zitandukanye ziganjemo izikomoka ku mwanda nka Cholera no kuba mu gihugu bahana imbibi cya Kongo Kinshasa haragaragaye icyorezo cya Ebola ngo byatumye abenshi mu baturage bashishikarira cyane gukaraba intoki ndetse imibare y’abafite ubwiherero bwiza nayo igenda izamuka.

Impuguke mu by’ubuvuzi ku rwego mpuzamahanga zigaragaza ko gukaraba intoki kandi neza hifashishijwe amazi asukuye n’isabune birinda ubikoze indwara ziterwa n’umwanda ku kigero cya 40%; ni mu gihe gukoresha ubwiherero bwujuje ibisabwa, na byo bitanga ubwirinzi kuri bene izo ndwara ku kigero cya 30%.

Igiteye impungenge ariko ni uko kugeza ubu imibare y’ishami rya ONU ryita ku buzima OMS igaragaza ko abarenga miliyari 2,4 hirya no hino ku isi nta bwiherero bwiza bafite.

Mu Rwanda, nubwo inzego z’ubuyobozi zidatomora ngo zigaragaze uko iki kibazo cyo kutagira ubwiherero bwiza gihagaze, zemera ko gihari nubwo zivuga ko kigenda kigabanuka naho gahunda yo kubahiriza gukaraba intoki mu Rwanda ikaba iri ku kigero cya 4%.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top