Ubuzima

Rwanda: Abanyarwanda basaga ibihumbi 200 barwaye indwara zo mu mutwe batewe n’ibiyobyabwenge-RBC

Photo

Mu gihe tariki 10 ukwakira isi izirikana ku bafite uburwayi bwo mu mutwe, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima kivuga ko mu Rwanda abasaga ibihumbi 200 bafite ubu burwayi batewe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Uburwayi bwo mu mutwe buturuka ku mpamvu zitandukanye,zirimo izo mu miryango,amateka ,ihohotera rikorerwa mu ngo,n’ibindi bibazo bihungabanya umuntu bikaba byamutera ubu burwayi.

Hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bwo mu mutwe wizihirijwe mu karere ka Nyamagabe ku rwego rw’igihugu,Dr Nsanzimana Sabin uyobora ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC yavuze ko n’ibiyobyabwenge bibarizwa mu bitera ibibazo byo mu mutwe bityo hakwiye guhangana n’iki kibazo.

Ni mu gihe urubyiruko rwo rwemera ko rufata ibiyobyabwenge ku mpamvu zinyuranye,harimo n’ ababifata babizi neza ko ari ukubayobya ubwenge,ngo bashaka kutitekerezaho.Guverineri w’intara y’amajyepfo Gasana Emmanuel we asanga bikwiye ko hafatwa ingamba zo gutabara urubyiruko rutarishora mu biyobyabwenge bibyara uburwayi bwo mu mutwe.

Dr Yvonne kayiteshonga ushinzwe ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC avuga ko ubushakashatsi buheruka umwaka ushize bwagaragaje ko abanyarwanda basaga ibihumbi 200 bafite uburwayi bwo mu mutwe bukomoka ku biyobyabwenge,birimo inzoga itabi n’urumogi.

Muri aka karere ka Nyamagabe gusa,ngo habarurwa abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe basaga 900.Usibye ibiyobyabwenge ,ngo n’undi murwayi wese wo mu mutwe hatitawe ku mpamvu yateye ubu burwayi akwiye kubahwa ndetse no kwitabwaho aho kumwitaza ,kuko ubu burwayi ngo buvurwa kandi bugakira.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top