Ubuzima

Rwanda: “Covid-19” yaba ari bwo igiye gukaza umurego?

Photo

Nubwo icyorezo cya Covid-19 kimaze amezi arenga atanu kigaragaye mu Rwanda, bisa nk’aho muri iyi minsi ya vuba aribwo iki cyorezo kirimo kumvikana nk’igifite ubukana bwo kwica, dore ko mu bantu 11 bari bamaze gutangazwa na minisitere y’ubuzima ko ari bo bahitanywe n’iki cyorezo ku itariki 20 Kanama, batandatu muri bo babfuye mu byumweru bibiri bishize.

Mu kiganiro ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki 20 Kanama 2020, umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi Lt. Col. Dr. KANYANKORE William yavuze ko iri zamuka ry’imibare y’abarimo guhitanwa n’iki cyorezo rica amarenga ko mu minsi iri imbere ibintu bishobora kuba bibi kurushaho.

Ibi ngo akanabishingira ku bunararibonye bw’aho iki cyorezo cyabanje ku mugabane w’uburayi aho byagaragaye ko uko abantu bagenda bagihererekanya ariko kigenda cyongera ubukana, ku buryo banaburiye umugabane wa Afurika ko guhera mu kwezi kwa cyenda aribwo iki cyorezo gishobora gutangira kwica abantu benshi.

Dr. Kanyankore yanagarutse ku bantu bajya bakerensa iki cyorezo bitwaje ko hari abakirwara bakarinda bakira nta n’umuti banyoye, ibi ngo bikaba biterwa n’ubudahangarwa bw’imibiri y’abantu butandukana, butuma hari abafite umubiri ushobora guhangana n’iyi ndwara ukayitsinda, ariko bitavuze ko hatariho n’abo irembya bakagomba gufashwa ari nabo ngo bamaze kuvamo abo yahitanye.

Kubwa Dr. Kanyankore William uvuga ko mu minsi iri imbere iki cyorezo gishobora gukaza umurego, ngo abona hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwigisha abaturage ibyo gukumira iki cyorezo bakabigira ibyabo kuruta uko ibyinshi babikora nk’itegeko bitabafasheho, ari nayo mpamvu ngo bisa nk’ibitarimo gutanga umusaruro uhagije



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top