Ubuzima

Rwanda: Hari abagore batwite bavuga ko babangamirwa no kwambara agapfukamunwa

Photo

Inkuru yanditswe na Nadine UMUHOZA

Gupimisha inda ku mugore ugisama ni kimwe mu byo leta y’u Rwanda ishishikariza abagore kwitabira hakiri kare. Bamwe mu bagore batwite, baganiriye na TV na Radio One bagiye gupimisha inda ku kigo nderabuzima cya kagugu mu karere ka Gasabo, bavuga ko muri iki gihe cya covid-19 iyo bagiye gupimisha inda babangamirwa no kwambara agapfukamunwa.

Umwe ati” imbogamizi, cyane cyane agapfukamunwa ku muntu atwite ni ingorane. Uripfuka ukumva urenda nko guturika!”. Akomeza avuga ko n’ubundi guhumeka utwite ari imvune,noneho kuba uhumeka unipfutse, ni imvune zirenzeho! Ati”nizo mvune za mbere njye nabonye nta zindi”.

Undi avuga ko uko bitewe nuko ubusanzwe umugore utwite agira umwuka muke,kukambara biba bibangamye cyane. Akomeza avuga ko yumva bagakwiye kujya baborohereza ntibakunde kukambara cyane.

Undi mubyeyi wari waje gukingiza gukingiza umwana we urukingo rw’amezi 3 n’igice icyorezo cya covid-19 cyasanze akuriwe, na we ashimangira ko kwambara agapfukamunwa bibangamira cyane umugore utwite, ku buryo bibaye byiza, yagakwiriye kubererekerwa agahabwa serivisi mbere y’abandi.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kagugu MUSHATSI Joseph, avuga ko ababyeyi batwite baza gupimisha inda no guhabwa inkingo, banigishwa uko bajyayo ariko kandi ko batakwirengagiza uburyo bwo kwirinda Covid-19.

Kwipimisha inda umubyeyi akimenya ko yasamye,ni gahunda leta y’u Rwanda ishishikariza abagore batwite kwipimisha inshuro 4, kugira ngo bimufashe kumenya uko ubuzima bwabo ndetse n’ubw’abana bari mu nda buhagaze nuko bagenda bakura.

Imibare itangwa n’ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC, igaragaza ko mu gihe cya covid-19, umubare w’abagore batwite bipimishije inda bwa mbere utagabanutse mu mezi iki cyorezo cyari gikomeye ndetse n’abagore bipimishije inshuro 4 ziteganywa na minisiteri y’ ubuzima bariyongereye.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top