Ubuzima

Rwanda: Indwara ya Angine ishobora guterwa na virusi cg bacterie-Dr Batamuliza

Photo

Angine ni indwara yo kubyimba no kubabara mu muhogo Ikunze gufata abana,ariko n’abantu bakuru barayirwara. nzobere mu kuvura indwara zo mu muhogo,mu mazuru no mu matwi Dr Batamuriza kaitesi Mukara avuga ko Anjine zibamo amoko abiri,hari iziterwa na virusi,n’iziterwa na bacterie.

Mu bimenyetso biranga angine harimo kubabara mu muhogo n’umutwe, gucika intege no kugira umuriro.

Dr Kayitesi avuga ko indwara ya Angine itavuwe yatera ibindi bibazo harimo indwara y’umutima. Angine ni indwara ivurwa igakira aho ushobora guhabwa imiti ndetse hari n’igihe bisaba ko bazibaga.

Dr kayitesi avuga ko kwirinda Angine bigoye kuko ari indwara yandurira mu mwuka gusa ariko ngo kuyandura biterwa n’ubudahangarwa bw’umubiri w’umuntu dore ko hari igihe umuntu ashobora kubana n’umuntu uyirwaye we ntayandure. Gusa ariko ku bayirwaye ngo si igikuba kiba cyacitse kuko bajya kwa muganga bakabavura. Agira inama abantu barwaye Anjine kutajya kwigurira imiti batandikiwe na muganga kuko baba batazi Angine barwaye niba zatewe na virusi cg bacterie kandi icyayiteye ari cyo kigenderwaho bayivura. Uyu muganga asoza asaba ko mu gihe umuntu arwaye Angine yakwihutira kujya kwa muganga hakiri kare zitaramutera ibindi bibazo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top