Ubuzima

Rwanda: Ingaruka abagore batwite bahuye na zo muri COVID-19 ku bijyanye n’imirire

Photo

Inkuru ya Nadine UMUHOZA

Kwita ku mirire iboneye ku mugore utwite, ni kimwe mu byo abahanga bemeza ko bituma abana bavukana ubuzima bwiza.

Bamwe mu babyeyi babyaye muri iki gihe isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19 bo mu karere ka Gasabo TV na Radio One byasanze ku kigo nderabuzima cya Kagugu baje gukingiza abana, bagaragara nk’abatarahawe amakuru ajyanye n’imirire bagombaga kwitaho batwite ubwo bajyaga gupimisha inda.

Abajijwe n’umunyamakuru ibijyanye n’imirire bamwigishije mu gihe yari atwite, umwe mu babyaye muri ibi bihe by’iki cyorezo yavuze ko azi ko indyo yuzuye iba igizwe n’imboga, ibishyimbo, n’inyama gusa ngo nta bushobozi yari afite bwari gutuma abibona.

Undi mubyeyi we agira ati” njye nta bijyanye n’imirire banyigishaga. Nageragezaga kurya indyo yuzuye yamfasha nk’umubyeyi utwite”. Abajijwe aho yakuye amakuru ajyanye n’imirire yibandagaho atwite asubiza muri aya magambo ati “amakuru ndayumva nko kuri radio, kuri televiziyo,muri bagenzi banjye”

Uyu mugore akomeza avuga ko hari igihe abaganga batabonekaga mu gihe cya COVID-19 aho atanga urugero rwa rimwe mu mavuriro yigenga mu mujyi wa Kigali yagiye kwipimishirizamo inda agasanga umuganga ubishinzwe atakoze kandi ari na we wari kumuha inama ku mafunguro umubyeyi utwite akwiye gufata.

Umugore witwa MUGORENEJO Claudine utuye I Gasanze we yemeza ko yaherewe inyigisho zijyanye n’imirire kuri icyo kigo nderabuzima aho yahisemo kwipimisha, avuga ko no mu gihe cya covid-19 bitamugoye kuhagera ndetse no gushyira mu bikorwa inyigisho zijyanye n’imirire yahawe kuko yari asanzwe afite n’akarima k’igikoni.Uyu mubyeyi ufite uruhinja rw’amezi 2 n’igice agira inama ababyeyi batwite kwitabira kwipimisha no kubahiriza inama bagirwa kwa muganga.

Umuganga ushinzwe imirire ku kigonderabuzima cya Kagugu Madame UZAYISENGA Laurentine yemeza ko covid-19 yababereye imbogamizi kuko imirire mibi yiyongereye kubera ubushobozi buke bwa bamwe mu babyeyi, ariko ko uko igenda igabanuka bari kugira inama ababyeyi bagitwite kugira ngo imirire mibi igabanuke.

Kurwanya igwingira n’imirire mibi mu Rwanda, inzego zishinzwe imirire iboneye zitangira kuyirwanya umugore agisama kugeza umwana agize imyaka 2, umubyeyi akagirwa inama yo gufata indyo yuzuye ifasha umwana uri mu nda gukura neza; indyo akomeza gufata kugeza umwana yujuje imyaka 2. Gusa abana bafite imirire mibi ni ukuvuga abafite uburebure butajyanye n’imyaka yabo bari munsi y’imyaka 5, na bo bahabwa umunsi bajya ku bigonderabuzima, bagahabwa ifunguro ribafasha kuva mu mirire mibi ikabije ishyirwa mu ibara ry’umutuku, bakayivamo bajya mu ibara ry’umuhondo kugera bageze mu ibara ry’icyatsi risobanuye ubuzima bwiza.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top