Ubuzima

Rwanda: Ni byiza ko umugore abyara mbere y’imyaka 35 y’amavuko-Dr David Mwesigye

Photo

Uko umuntu agenda akura ni ko umubiri we ugenda uhindura imikorere, Ku bantu b’igitsina-gore bo iyo basatira izabukuru habaho impinduka mu mikorere y’imisemburo y’umubiri, aho imwe n’imwe igenda igabanyuka bakagera igihe bagera mu gihe bita GUCURA (Menopause) ntibongere kubyara.

Dr.David Mwesigye, inzobere mu kuvura indwara z’abagore avuga ko Gucura ari igihe umugore aba atakibona imihango(Kujya imugongo). Uyu muganga avuga ko umugore wese avukana amagi nibura 300,000 agenda agabanuka mu gihe cy’uburumbuke kugeza amushizemo bityo agahita ajya mu gihe cyo gucura (Menopause) aho imihango ihagarara ndetse ntabe akibasha kubyara.

Dr. David avuga ko iyo umugore asatira icyo gihe cyo gucura cyangwa akirimo hari ibimenyetso agaragaza harimo Kubira ibyuya nijoro ,Kubura ibitotsi, kwiheba (depression), Gucika intege no guhorana umunaniro ukabije, Kurwaragurika indwara zitandukanye Kugabanuka k’ubushake mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’ububobere buke mu gitsina n’ibindi.

Dr David avuga ko uko umukubwa agenda akura ariko amagi agenda asaza bikaba byatuma igihe abyaye atinze yabyara umwana ufite ubumuga cyangwa akaba yakuramo inda. Aha ni ho ahera avuga ko biba byiza ko umukobwa yabyara hakiri kare mbere y’imyaka 35.

Uyu muganga avuga ko buri mugore wese ugeze mu gihe cyo gucura aba akwiye kwita ku mirire ye cyane, akirinda ibirimo isukari nyinshi n’amavuta menshi. ikindi ngo ntibagomba kwiheba kuko “Menopause” umuntu ashobora kuyibamo kandi neza,igisabwa ni ukwegera abaganga bakajya bamukurikirana bamuugira inama y’icyo agomba gukora.

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere zo mu Bufaransa ku buzima bw’imyororokere bugaragaza ko imyaka yo gucura igenda itandukana bitewe n’imiterere y’umubiri w’umugore aho impuzandengo rusange ivuga ko umugore ashobora kutongera kubyara(Menopause) hagati y’imyaka 40 na 51.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top