Imibereho y’abaturage

Bugesera-Rweru: Baciwe amafaranga adasobanutse yitiriwe kugura ibendera ry’igihugu.

Photo

Abaturage bo mu kagari ka Nkanga mu murenge wa Rweru y’akarere ka Bugesera, barasaba ubuyobozi bw’aka kagari kwerekana amafaranga bwabaciye bubabwira ko hibwe ibendera ry’igihugu ariko nyuma rikaza kuboneka mu buryo budasobanutse.

Mu kwezi kwa Kane kw’uyu mwana wa 2019, ni bwo aba baturage ngo babyukijwe mu ma saa munani z’ijoro, urugo ku rundi bajyanwa ku biro by’akagari babwirwa ko ngo ibendera ry’igihugu ryibwe. Baraye mu mbuga y’akagari kugeza saa sita z’amanywa y’undi munsi maze ngo bajya kubona babona umuyobozi w’akagari asohoye ibendera mu biro rirongera rirazamurwa. Bakiri aho baje kubwirwa ko impamvu nyamukuru bahamagariwe ngo nuko buri rugo rugomba gutanga amafaranga 500 y’u Rwanda, babwirwa ko ari ayo kugura mubazi (cash power) kugira ngo ku biro by’akagari hashyirwe umuriro w’amashanyarazi ariko na nubu ngo ntiragurwa hashize amezi 5.

Aba baturage bavuga ko batangaga ayo mafaranga ku gahato kuko ntawemererwaga kujya guhinga mu gishanga atarayishyura.Aba baturage baranenga ubwo buryo bwatswemo ayo mafaranga bavuga ko nibura iyo anakoreshwa icyo yatangiwe kuko kugeza muri uku kwezi kwa 9 batazi aho ayo mafaranga bamaze amezi 5 batanze yagiye.

Ubuyobozi bw’akagari ka Nkanga buvuga ko hari mu ijoro maze bukumva umuntu utabaje avuga ko habuze ibendera, ngo ni ko kwigira inama yo kwaka abaturage amafaranga ariko ngo si ayo kugura mubazi ahubwo ni ayo gusana inyubako y’akagari. BIKORIMANA Gaspard ushinzwe iterambere ry’imibereho y’abaturage mu kagari ka Nkanga, yabwiye TV/Radio1 ko akarere kabemereye gusana iyo nyubako bituma amafaranga ashyirwa kuri konti ntiyahita akoreshwa.

Imvugo ya BIKORIMANA ntisobanura neza uburyo iri bendera ryabuzemo ndetse n’uko ryaje kuboneka, ibishobora gutuma hari abibaza impamvu byahuriranye no gihita hafatwa umwanzuro wo gukusanya amafaranga yo gusana iyi nyubako y’akagari ka Nkanga.

Kugeza ubu amafaranga yakusanyijwe ngo uyu muyobozi ntaramenya ingano yayo, kuko iyi konti icungwa na njyanama y’akagari. Avuga ko hazashakwa ikindi yakoreshwa akarere nikamara kubafasha mu gusana ibiro by’akagari, ibyumvikana nko kuyahimbira icyo mu ntangiriro atari agenewe.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top