Imibereho y’abaturage

Gakenke: Abana ntibavuga rumwe n’ababyeyi ku mpamvu ituma bata ishuri

Photo

Bamwe mu babyeyi n’abana bo mu karere ka gakenke baritana ba mwana kuri nyirabayazana wo kuba muri aka karere hakigaragara umubare munini w’abana bata ishuri, aho ababyeyi bashinja abana kunanirana abana nabo bagashinja ababyeyi kwihunza inshingano zo kubashakira ibikoresho.

Bamwe mu bana biyemerera ko batabashije gukomeza kwiga bavuga ko impamvu nyamukuru yabaye ko ababyeyi babo batabashije kubabonera ibikoresho nkenerwa bigatuma bahita bahagarika kwiga bamwe batanarenze umutaru.

Ku rundi ruhande ariko ababyeyi nabo bavuga ko abana b’ubu aribo bananiranye kuko usanga barararuwe no gukorera amafaranga, bigatuma iby’ishuri babitera umugongo.

Abana batiga

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke NZAMWITA Deogratias yabwiye TV/Radio1 ko iki ari ikibazo bakomeje guhangana na cyo mu buryo bunyuranye harimo no gukomeza ibiganiro n’ababyeyi kuko ngo bo nk’ubuyobozi babona ko uruhare runini ari urw’ababyeyi baba bataratanze uburere bukwiye ku bana babo kuva bakiri muto.

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko imibare bufite kugeza ubu igararagaza ko muri aka karere habarurwa abana bataye ishuri basaga 350, barimo 150 bo mu mashuri abanza n’abasaga 200 bo mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top